shadow

Kuri uyu wa 11 Kamena 2019 mu kagali kabagera umudugudu wa  Muhambara na Bwirabo bakiriye Maire w’Akarere ka Kamonyi Madamu Alice Kayitesi mu nama Rusange y’Abaturage isanzwe iterana buri wa kabiri iyo bakunze kwita bose babireba,aherekejwe n’abakozi b’Akarere .Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki yamurikiye abayobozi  ibikorwa byagezweho n’abaturage,bagaragaje ubushake bishakamo ubushobozi biyubakira ibiraro bibiri n’amavomero y’amazi yubatswe n’abaturage b’umudugudu wa Bwirabo na Muhambara igikorwa cyashimwe n’abayobozi .Bashishikarije abaturage kugaragaza ubufatanye muri byose kuko niyo nkingi y’amajyambere,bityo ubufatanye bwabo bakabushimangira bubaka umutekano kuko ibyo bakora ari ejo hazaza heza .

 

Aho bari bateraniye bagarutse   k’ubushobozi  bishatsemo bakagaragaza ibikorwa byiza birimo ibiraro  bibiri, n’amavomero  y’amazi  bubatse mu Midugudu yabo ko  ari ikimenyetso cyo kudahora bateze amaso akimuhana kaza imvura ihise.

Abayobozi  bunguranye ibitekerezo n’abagenerwa bikorwa ko iyo babigizemo uruhare barushaho kubona ko aribyabo bikitabwaho, Maire Alice Kayitesi aganira n’abaturage yabashimiye ibikorwa  bigejejeho,abasaba kudatezuka ku byo biyemeje biranga umuturage mwiza, yakiriye ibibazo by’abaturange kandi bibonerwa Ibisubizo.

 

Mugusoza Inama bibukijwe ko igihembwe cyo kwishyura ubwisungane bw’ubuzima cyatangiye bakangurira abaturage  kubikora ku gihe kugirango bazivuze nta mbogamiza.

Ku kibazo cy’ ubwisungane bamwe mu baturage bo midugudu  itandukanye bagaragaza kugenda biguri intege kuko usanga umuturage utarabashije kwishyura igihembwe cy’ubwisungane umwaka wabanje   iyo yishyuye ukurikiyeho ativuza kuko RSSB iba yariyishyuye ayo mafaranga .

Aha abaturage bakinubira kuba batarivuje   kubera kubura ubushobozi,yabubona agasanga ari mu ideni atafashe,bakaba basaba ko ubuvugizi bwakorwa kuko  ari akarengane ko kwishyura ideni utarivuje yewe utanasabye.

Ingaruka zizavamo nuko hari imiryango yisanga mu  kiciro itagombye kubamo itazigera yivuza kandi igahora mu madeni y’ubwisungane.

Abaturage  bifuza  ko inzego zibishinzwe zageza ikibazo kuri RSSB ikagishakira igisubizo,umuturage akivuza atishyujwe umwenda atafashe cyane  ko abayarabuze ayo kwishyura kubera ingorane z’ibyiciro yisanzemo atagikwiye.

Mont Jali News

Author

mont jali