Gukora sport ni bimwe mubyo tugirwaho inama na muganga kuko bigira ingaruka nziza k’ubuzima bwacu , bishobora kudufasha kwirinda indwara ndetse no gukira zimwe muzo twari turwaye.inzobere mu by’ubuzima zagaragaje bimwe mu bintu birindwi sport ishobora kudufasha :
1.Irinda indwara y’umutima
Gukora sport bigabanya ibyago byo kurwara umutima bitewe nuko umuntu ukora sport umutima we uasha kwinjiza no gusohora (pumping) amaraso neza mubice by’umubiri.
2. Gucunga ikigero cya diabetes
Ubushakashatsi bwakozwe na Old Dominion University muri Virginia , bwemeje ko sport ishobora ku kurinda kurwara diabetes .Umuntu ubana na diabetes nibyiza gukora sport kuko bimufasha cyane kuringaniza isukari ndetse n’ibiro bye .
3. Kuringaniza ibiro
Umubyibuho udasanzwe ni bimwe mu bihangayikije ikiremwa muntu muri ikigihe , kuko bishobora kongera ibyago byo kurwara cancer n’umutima .American College of Sports Medicine yemeje ko bumwe m’uburyo bwo kwirinda izi ndwara harimo no gukora sport ukagabanya ibiro.
4. Kuringaniza ikigero cya Cholesterol
Amwe mu mavuta dutekesha nibyo kurya tugura bihiye bikungahaye kucyinyabutabire kizwi nka Cholesterol , kikaba kigira ingaruka mbi cyane k’ubuzima bwa muntu . Gukora sport nibwo buryo bushobora gutuma umubiri ushobora kuringaniza cholesterol bityo bikagabanya ibyago byo kubura ubuzima.
5. Amaraso atembera neza
Gukora sport bifasha umubiri kubona oxygene ukeneye , bikongera hemoglobin ndetse n’ingano y’amaraso.
6. Byongera Ubudahangarwa bw’umubiri
Sport ifasha umubiri kugabanya uburozi dukura mubyo kurya ndetse ikagabanya no kwiyongera ku dukoko ( bacteries) bitewe no kwiyongera kubushyuhe umubiri ugira mugihe urimo gukora sport.
7. Gukomera kwa magufa n’Imikaya
Gukora imyitozo ngorora mubiri bifasha cyane amagufa gukomera bigatuma umuntu asaza agifite imbaraga .
ubwanditsi.