Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino mu Rwanda nyuma yo gutsinda ikipe ya Kirehe FC ibitego 4-0.
N’umukino utari woroshye kuko ikipe yakirehe gutsinda uyu mukino byari kuyongerera ikizere cyo kuguma mu kiciro cyambere muri shampiyona y’u Rwanda naho Rayon Sport ikaba kuruhande rwayo yarikeneye intsinzi yo kuyihesha igikombe bidasubirwaho.
Rayon yatwaye igikombe mukeba wayo APR FC iri kumwanya wa kabiri iyirusha amanota arindwi ,nubwo APR FC isigaje imikino ibiri naho Rayon isigaje umwe.
Rayon Sports VS Kirehe FC photo internet
Ku kibuga cya Kirehe FC iburasirazuba, ibitego bine bya Rayon byatsinzwe n’abakinnyi Michel Sarpong ukomoka muri Ghana na Jules Ulimwengu w’i Burundi bombi batsinze bibiri bibiri.
Rayon Sports isanzwe izwi ho kugira abafana benshi mu Rwanda , yanditse amateka ndetse itanga ibyishimo kubafana bayo .
iki ni igikombe cya cyenda cya shampiyona yegukanye kuva yashingwa mu myaka y’i 1968.
Kuva mu 1994 ikipe y’ingabo ya APR FC niyo yegukanye ibikombe byinshi, 17, ari nayo yaherukaga icy’umwaka ushize. Naho kuva icyo gihe Rayon yatwaye birindwi.
Mont Jali News