shadow

Callixte Nsabimana  m’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru aburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo. (photo internet)

Itabwa muri yombi rya Callixte Nsabimana ryashyize umucyo ku mayobera yari hagati y’ishyamba rya Nyungwe,u Burundi n’ubufasha ku nzira umutwe wa FLN ukoresha mu guhungabanya umutekano Nyabimata, n’itwikwa ry’imodoka ndetse hagapfa abantu hakangirika n’ibintu.

Abantu bamwe bakimara kumva ko Nsabimana Callixte yemera ibyaha 16 byose ashinjwa n’ubushinjacyaha,agashimangira imvugo ye ko nk’umunyamategeko adashaka kuburana u rwandanze, akavuga mu ijwi rye ko ntaho yahera ahakana  ko n’inyoni za mushinja,baravuze bati Callixte Nsabimana yorohereje ubutabera kugirango bukore akazi kabwo.

Ntibyari byoroshye kurashya imigeri, kuko ngo kayice iva mukanwa kanyirayo, abatari bacye bifuzaga kumva Callixte Nsabimana  alias Sankara avuga bakumva,bakamureba amaso kuyandi, bakareba umusore w’ibeshyeye ko ari I Nyabimata atarigeze ahakandagiza ikirenge, bagahinyuza koko niba uvugwa mu bitero byahitanye abaturage ariwe wavuye muri Comore ku Nyanja  nkuko yabibeshye nabwo kandi yibereye I Kigali mu maboko ya RIB.

Abanyarwanda bamwe bifuzaga kubona Callixte Nsabimana ufitwe na Leta y’u Rwanda yamweretse abanyamakuru, mbere y’amasaha makeya ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha,abifuzaga kumureba bashakaga guhinyuza Paul Rusesabagina watangarije itangazamakuru ko Leta y’u Rwanda yakamye ikimasa,  ikazana indagara bagahamya ko yakubise igihwereye .

abari bafite amatsiko basanze  uwo  Leta y’u Rwanda ivuga yagaruye mu Rwanda ari “Callixte Nsabimana wa Rwabicuma na Gacu (mucyahoze ari komini Murama) ubu akaba ari  muri nyanza akaba mwene Gafirigi Gaspard  na Mukandutiye Mediatrice basanze koko   ababyeyi be bishwe n’Interahamwe zaturutse  I Nyabinyenga,  muri genoside yakorewe Abatutsi 1994,   akaba  asigaranye  na Mushikiwe Murebwayire.

twakwibutsa ubwo inkuru ubwo yari igisakara ko uyu musore yaba yagaruwe I Kigali, intambara y’amagambo n’impaka ku mbuga nkoranyambaga byari urudaca aho Olivier Nduhungirehe yanditse ko adafite icyo abivugaho ,ariko na bavuga batazi ibyo bavuga, ati  ntabyo muzi.

kandi koko byaragaragaye ko ntamakuru bari bafite, ubwo Paul  Rusesabagina yatangazaga ko afite umutekano usesuye, n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu mahanga yatangazaga ko bifashishije inshuti zabo kugirango atagarurwa mu Rwanda.havuzwe Kikwete  wayoboye Tanzaniya na perezida Museveni, ndetse havuzwe n’amabaruwa y’urudaca yabisikanye mu miryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu,aba bose amahanga yabijeje ibishunga kuko byarangiye Callixte agejejwe i Kigali ubu akabategereje ko imbabazi yasabye azazihabwa kuko yakoze ni agashya kubera amatakirangoyi ati nitandukanyije na FLN n’ibikorwa byayo byose, ubundi se yahurirahe nabyo ari muri gereza. iyo yizana nka Gen Paul Rwarakabije, Evariste,Ngendahimana, yashoboraga kuvuga ko abikoze kubushake cyangwa andi masezerano ariko we bamufashe mpiri.

kwatura kwa Callixte Nsabimana byashidikanyijweho  n’uburyo ashyira mu majwi Leta y’u Burundi na Uganda ko bahuye bakamuha ubufasha yaba n’ inzira yo gutera u Rwanda,  n’ibikoresho,ibi usanga wagirango yafashe mu mutwe amagambo yagiye asohoka mu binyamakuru bimwe byandikirwa I Kigali. , n’ibindi aho byanditse kumubano utari mwiza uri hagati y’ibihugu by’abaturanyi, abavandimwe basangiye akabisi n’agahiye nyuma hakazamo agatotsi, ugasanga harimo gushidikanya kuko harimo ibidasobanutse, abayobozi Nsabimana Callixte ashinja, byatangiye bivugwa ko bakorana na Rugema kayumba wo muri RNC uyu Cpt Sunday yagarutsweho cyane, na Gen Abel Kandiho, na Moses bivugwa ko ariwe wagabye ibitero bya Nyabimata,mugusubiza amaso inyuma muri izi nkuru zose abakurikiye urubanza bati uyu musore yahatiwe kwibeshyera , abikora yishimye kugirango azagabanyirizwe ibihano.

Raporo y’impuguke za UN yo muri  nzeri 2018  yagaraje ko hari abantu 12 bahoze m’umutwe w’inyeshyamba wa RNC (ihuriro Nyarwanda) ukorera  mu bice bya Fizi na Uvira mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo bahamije ko ugizwe n’abanyekongo biganjemo abanyamurenge.

Urujijo kuri Col Kanyemera yavuzwe cyane ko afatanya n’inyeshyamba 400 zo muri RNC ziri mu misozi ya FIZI ubu bivugwa ko zaba zisigaye ari 200 cyangwa zidashyitse kuko ubu zacitsemo kabiri zikitandukanya kubera imibereho mibi ubukene, n’ibindi zimwe zikaba zibaza uburyo zagaruka mu gihugu ariko ubwoba bukazitaha kuko harimo abahoze muri RDF.

uyu musore yari atakibarizwa muri RNC yaba yarayiciye inyuma akigarurira abari inkoramutima zabo mu gihe bari bakiri kumwe.kuko RNC itari imushyigikiye bavuga ko ahubuka.Bitihise akaba yarabivagavanze ngo abone uko yikura imbere yabamubazaga,ngo yoroshye ibibazo akazagera m’urukiko bimwe akabigarama.

Mu ijwi ry’umuvugizi wa UPDF Richard Karemire  yagize icyo avuga kuri Nsabimana Callixte washinje Uganda ati” twahisemo inzira ya Diplomasi kuri icyo kibazo, n’uburyo tuganiramo ibyo bibazo n’ibindi”

Iyi mvugo kandi yigeze gushimangirwa na Perezida Paul kagame , aho yigeze gutangaza ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bidashora gukemurirwa mu itangazamakuru kuko ibinyamakuru byo mu Karere byabikabirije.

Olivier Nduhungirehe yagarutse ku magambo yatangajwe na Callixte Nsabimana  ati” Hejuru yo gufata  no gukorera iyica rubozo amagana y’abanyarwanda, noneho tumenye ko uyu mugabo Brig gen Abel Kandiho ukuriye CMI yahuye na Callixte Nsabimana ngo bapange uko bahungabanya u Rwanda” niba ari ukuri ko ibyo Umuvugizi wa FLN avuga uyu Brig  gen Kandiho yaba afite ikibazo gikomeye birazwi neza ko RNC ya Gen Kayumba Nyamwasa idacana uwaka na FLN byashoboka gute ko yapanga n’umuntu utarigegeze uba na Kaporali,utumvikana na Gen Kayumba kandi bigarukwaho kenshi ko Uganda ariyo ifashe mu mugongo RNC.,arinabwo hagaruka ya mazina ya Cpt Sunday ,Gen Abel Kandiho, n’abandi uwo Nsabimana Callixte yibagiwe gushinja mu ifatwa rye ni Rugema Kayumba   cyangwa kumubeshyera kuko abandi yabavuze.ntiyibagiwe Maj Bertin utagira irindi zina ngo w’umurundi watanze ubufasha ngo FLN ibone ,inzira ibi bizasaba ubushishozi kuko ba Bertin ari benshi kimwe na ba Mariya Tereza bo muri kiriziya Gatorika

Ibivugwa ko bahuye wa kwibaza niba ari I Nyabimata,Comore, zambiya , Lessoto ? na  Mozambique  aho yatemberaga ariko amakuru nyayo nuko atigeze  akandagiza ikirenge I Nyabimata ibyo yavugaga byose kwari ukwibeshyera,kimwe nkuko atarabonana amaso kuyandi na Paul Rusesabgaina. Ibyo avuga ko babonanye bishobora kuba ari kuri skype no kuri youtube.,ibya Nsabimana Callixte mwene Gafigi bikaba ari amayobera matagatifu yukwemera kuko  mu byaha cumi  bitandatu yemeye harimo ibyo yibeshyeye,kugirango azagabanyiriwe ibihano, kuko siwe wa mbere n’uwanyuma  byaba bibayeho.

Urubanza rwa Nsabimana rusize umubano w’ urwanda  n’akarere muri va kugiti dore umuntu,Igihugu cya Uganda n’Uburundi  yabishyize mu majwi ahamya ibimaze iminsi bishimangirwa na Dr Rihard Sezibera Ministiri w’ububanyi n’amahanga yagarutse ku nkunga ibi bihugu by’abaturanyi bidasiba gutanga ku bahungubanya umutekano.Iby’umubano w’u Rwanda na Uganda biravugwa ko  utifashe neza ubu hari umunyarwanda n’umugande barasiwe ku mupaka wa Gatuna kuwa 24 Gicurasi 2019 saa mbiri z’ijoro kuri m 80 uvuye k,ubutaka bw’u Rwanda . Ariko Perezida Paul Kagame na Museveni  bicaranye ku ntebe baganira muri Afurika y’Epfo aho bagiye kwitabira umuhango wo kurahira wa perezida Cylir Ramaphosa

Abanyarwanda barayamaze bati” aho inzovu ebyiri  zirwaniye ibyatsi nibyo bigorwa,”niba abayobozi bakuru bicarana kuki abaturage baraswa urufaya !

Duhariye abasomyi.

Mukakibibi Saidati

 

Author

Umusozi Jali