Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwatangiye  kuburanisha urubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo aho ubushinjacyaha burega Ets  Kalinda VALENS  kutuzuza inshingano no kutagira ibikoresho bihagije bigateza impanuka mu kirombe  giherereye  mu karere ka Kamonyi umurenge wa Rukoma mu Kagali ka Gishyeshye ,igahitana  uwitwa Nizeyimana kubera kubura   umwuka , nkuko bivugwa  Gaz yamusanzemo mu buryo butunguranye.

Urubanza rwatangiye saa munani  n’ iminota Cumi n’itanu inteko iburanisha iyo bowe na Perezida w’Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge n’umwanditsi,yabanje gusomera  Kalinda Valens  ari kumwe n’abakozi be bareganwa ushinzwe ibikorwa bya Tekenike, n’umuhuzabikorwa wa site ikorerwamo ubucukuzi, ibamenyesha ibyaha baregwa ibabaza niba ibyo baregwa babyemera.

aba uko ari batatu bari bunganiwe na Me  Ferdinand Mbera,  mu kwiregura uhereye kuri Kalinda Valens akaba arinawe nyiri ETS Kalinda, yagize ati: ni byo koko Nizeyimana yaguye mu kirombe azize kubura umwuka,ariko n’impanuka, abakozi be nabo basubiye mu byo yabuze bahamya ko umuntu yitabye Imana ariko ntaruhare babifitemo  kuko ari impanuka kandi iza idateguje.

Nyuma yo kumva ibisobanuro byabo  Perezida w’inteko yaba bajije impamvu ntacyo bavuga kuri raporo yo kuwa 16 Kanama 2018  igaragaza ko batujuje ibyamgombwa, ndetse ko ntanibikoresho bihagije bafite, mu kwisobanura bagaragaje ko iyo raporo itahabwa agaciro kuko nyuma ya Raporo y’ukwezi kwa Munani 2018 hari indi yakozwe 15 ugushyingo 2018 igaragaraza ko ibyo yabasabwe mu igenzura ryakozwe babyubahirije Kalinda yongeraho ko babashimye.

Umushinjacyaha  ahawe ijambo yagaragaje impamvu Kalinda afunzwe ko atubahirije ibikubiye mu mategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane ko nta bikoresho bihagije yarafite, no kuba abakozi be barakoze igenzura mbere ngo bamenye ko nta Gaz iri mu kirombe.

yongeraho ko abasabira gufungwa byagateganyo ngo batazabangamira iperereza,ntibazongere gukora icyaha, ndetse ni baba bashaka bazababone igihe.

Me Mbera Ferdinand afashe ijambo ngo yunganire aba clients be, yagaragaje ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite  ashimangira ibyo Kalinda Valens yavuze ko adashobora gucika ubutabera atuye ,kandi nta mpamvu yatuma yica iperereza kuko bemera ko Nizeyimana yitabye Imana azize impanuka  ya gaz yamusanze mu Ikirombe.

ku birebana n’ibikoresho  bidahagije Me Mbera Ferdinand wunganira mu mategeko ETS Kalinda yasobanuriye urukiko ko ibikoresho byari bihari kuko compresseur yifashishijwe yari kuri m100 aho impanuka yabereye mu bubiko, Perezida w’Inteko amubajije impamvu itari mu Kirombe kandi ariho yari ikinewe, ati “ntabwo Gaz ihora mu kirombe ikimenyimenyi nuko abandi bakozi 13 bari kumwe basohotsemo, kuruhande barimo  basubirayo gutabara mu genzi wabo bagasanga yamuzibiranyije.

imyambaro y’akazi yashimangiye ko bose bari bambaye uyu Nizeyimana yagezeyo akaba ashobora kuba yarakuyemo isarubeti kuko bagenzi bari bayambaye,bitewe n’impamvu e bwite ibyo yise Caprice mu ndimi z’amahanga.

ku mvugo z’abagabo yagaraje ko abatangabuhamya  b’ubushinjacyaha ndetse bemeranyaho na Kalinda bemeza ko ibikoresho byari bihagije uretse umwe nawe Me Mbera Ferdinand yasabye gusuzuma niba harubahirijwe ingingo 56/30/2013 yo kuwa 24/15/2013  kubirebana n’irahira ry’abatanga buhamya anongeraho ko ntayagaragaye muri systeme kuri dossier atangamo ubwunganizi , asaba ko ibyo yavuze bitahabwa agaciro.

urubanza rwarapfundikiwe rukazafatirwa umwanzuro uzamenyeshwa ababuranyi kuwa kane  nyuma ya sa sita taliki ya 1 Gashyantare 2019,kurundi ruhande ariko abakorana na Ets Kalinda, bakaba badasobanukirwa ukuntu umuntu ufite ibirombe kuva 2012,akorera mu Karere  ka kamonyi, kagiye karangwamo impanuka  zigatrra  impfu nyinshi, 2017-2018  ntihagire ufungwa vcyangwa afatirwe ibihano Ets Kalinda Valens akaba ariyo bigirizaho nkana, bati niba amategeko yubahirizwa kimwe akaba arengera abantu mu buryo bumwe kuki ahapfuye 14 mu birombe bya Mwurire batafashwe ngo bafungwe ko bahuye n’impanuka nkiyabaye mu Kirombe cya ETS Kalinda !umwe mu bagize umuryango w’abafunzwe  utarashatse ko izina rye ritangazwa ati” akarengane kagaragara  kakorewe  ETS Kalinda Valens,duteze amaso ubutabera kuko ntabwo abareze m’urukiko bashyizemo ubushishozi,iyo Ets Kalinda Valens atubahiriza ibisabwa baba baramwambuye Permis yo gucukura,akihanagirizwa, nyuma ya Raporo yo mu 15 Ugushyingo 2018 ntarindi genzura ryabayeho ngo abe yarigize indakoreka, yongeraho ati ese Ubwishingizi bufatirwa abakozi bakorera mu birombe bwaba bumaze iki ko byose ETS Kalinda ibufite!

Abakozi ba ETS  Kalinda n’abafatanyabikorwa be, bagaragaje kutishimira ifungwa rye kuko abarenga 300 bari batunzwe  n’ibyo birombe ubu barashonje abandi imilimo y’ubucuruzi yarahagaze, ubwo Mont Jali News yasuraga aho ibirombe bya  Ets Kalinda  biherereye I Gishyeshye,bafatiraga amafunguro, naho biciraga akanyota  hatambaga abana bafite isari ku maso imisozi ari icyeragati bigaragara ko ntagikorwa kihakorerwa kuva Kalinda yafatwa, abo twaganiriye bariraga ayo kwarika,muri ab aharimo n’aba muhaga amabuye akabishyura  avuye kwishyuza

bati uwafunze Kalinda aradushonjesheje, kuko mubyo yasabwe harimo icyuma gipama Gaz uretse kuba mu Rwanda ntawugifite yewe ntanaho gicuririzwa , ngo abe yarabyirengagije nkana.

ubwo Francis Gatare  umuyobozi ufite inshingano ze  ubucukuzi  bw’amabuye y’agaciro yasuraga  abakora uwo mwuga muri Kamonyi  kuwa 26 werurwe 2018 abantu basaga 7 bari bamazegutakaza ubuzima uyu wishwe na Gaz yakurikiraga abandi bo mu ntara y’Iburazuba bamaze iminsi isaga ibiri barananiwe kubavanamo, bazize gaz mu karere ka Rubavu bene ibirombe bakaba ntawakurikiranywe n’ubutabera,kuko nta ruhare babigiemobyari impanuka.

Gukemanga ubushishozi buke bwakoresheje  ku gutabwa muri yombi  kwa Ets Kalinda abaturage bati  “byiza ko amategeko yubahirizwa kimwe ku banyarwansda atarobanura nkunzi, abandi bavugiraga mu matamatama bagira bati ntabwo mu gihe tugezemo umuntu akwiye kugura uburenganzira bwe kugirango akorere mu karere ka Kamonyi ubyanze akerekezwa mu Nkiko, nubwo Kalinda Valens ntacyo atangaza kuri aya makuru atangazwa n’abantu bamwe bakurikiye iki kibazo hafi, ngo  ruswa iravuza ubuhuha  bisaba kwigura,utayitanga ukaba nkuko Kalinda Valens byamugendeye abandi bati”   impanuka ntaho zitaba aiko iyoibayeho ikirombe gifite ubwishingizi irishyura , batanga urugero ko munama yabahuje n’ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi kuwa   22 Gicurasi 2017 baganira ku kibazo cy’umutekano mucye hagaragaragaye ko abantu 4 harimo n’abana batatu bari bamaze kuzira impanuka kandi ntawafunzwe, byaje ko harimo n’ibirombe bihatana abantu bitagira naho byanditse mu  Karere ka Kamonyi, aba bose amaso bayahanze ubutabera ku wa kane taliki ya 1 Gashyantare 2019 nyuma ya saa sita ku Kicaro cy’urukiko rw’ibanze mu Gacurabwenge abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko,kandi ihame aruko umuntu aburana adafunzwe aho bagrutse ku ngingo 89,105,107/30/2013 Me Mbera yasabye ko zakwitabwaho n’inteko iburanisha ifunga n’ifungurwa by’agateganyo m’urubanza ruregwamo Ets kalinda n’abakozi be babiri.

Mont Jali News.

 

 

 

Author

Umusozi Jali