shadow

Abaturage bo mu kagali ka Rugimbu, Umurenge wa Kivuruga, akarere ka Gakenke bavuga ko bafite impungenge zo kuba amapoto bashingiwe bizeye ko bagiye guhabwa umuriro, agiye gusaza batarawubona kuko ngo amaze imyaka irenga ibiri ashinzwe.

Iyo uganira nabo, babivuga nk’abatebya (batera urwenya) ariko ukumva babivugana agahinda kuko badatinya kuvuga ko iterambere babwirwa, babona rizabonwa n’abataravuka, bashaka kumvikanisha ko atari irya vuba.

Umwe mu baganiriye na montjalinews.net wasabye ko amazina ye atatangazwa kubera ko ngo iyo ugize icyo uvuga abayobozi bakugendaho ngo wabareze, yayibwiye ko bahawe amapoto mu mwaka wa 2016 agahita anashingwa, bakagira ngo umuriro uraje, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Yagize ati : “Twabyiniye ku rukoma tubonye batangiye gushinga amapoto, kuko twibwiraga ko birangiye tuvuye mu bwigunge n’iterambere rije, ariko dore amapoto arashaje ahubwo sinzi niba batazabanza gushinga andi, cyangwa byamara igihe gito bikaba birahirimye.”

Bavuga ko hashize amezi abiri hamanitswe insinga kuri ayo mapoto, ariko nabyo ngo nta cyizere bafite cyo kuwubona vuba bagendeye ku gihe amapoto yamaze ashinzwe.

Aba baturage basaba Leta ko bakorerwa ubuvugizi, ababifite mu nshingano bakababwiza ukuri badategereje ko umukuru w’igihugu yiyizira.

Bati : “Buriya bategereje ko Perezida wa Repubulika azaza inaha tukabimubwira ahari, kuko nibwo bakora ibintu bikava mu nzira iyo Muzehe abibategetse, naho ubundi ni uku byazahora cyangwa bikanarangira n’aya mapoto bayashinguye bakayajyana bitwaje ko bagiye kuyaduhindurira.”

Charles Munyabugingo uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) mu karere ka Gakenke avuga ko aba baturage badakwiye kugira impungenge kuko ngo bitarenze amezi atatu bazaba babonye umuriro.

Avuga ko iki kibazo cy’itinda ry’umuriro kitabaye muri Kivuruga honyine, kuko ngo byakorwaga na Kompanyi yitwa Spencon ku nkunga ya Banki y’Isi, ariko iyi kompanyi ikaza kunanirwa bikaba ngombwa ko haseswa amasezerano, kugira ngo hashakwe undi ubishoboye, biza kurangira ntawe ubashije gutsindira iri soko, iki kigo gihitamo kubyikorera.

                                                    Charles Munyabugingo uhagarariye REG mu Karere ka Gakenke

Munyabugingo kandi avuga ko kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize wa 2018, aribwo batangiye gusubukura imirimo y’iki gikorwa, mu mirenge ya Kivuruga na Cyabingo, ngo bikaba bizakomereza na Musanze ndetse n’igice kimwe cya Burera.

Yagize ati : “Ntabwo dukora agace kamwe ngo dushyiremo umuriro tubone gukomeza ahandi, ni ibintu dukorera rimwe bikava mu nzira. Turizeza abaturage ko ari ibintu bifite inyigo ihamye kandi bigomba kurangira vuba, kuko kugeza ubu akazi kari kugenda neza.

Ku mpungenge zo kuba amapoto yahirima bitewe n’igihe kirekire amaze, uyu muyobozi avuga ko amapoto ashingwa yarabanje kugenzurwa ko azamara imyaka myinshi. Kugeza ubu rero ngo mu mapoto yashinzwe ntayo iragira ikibazo, kandi hari n’ikivutse baba bafite uburyo bwo kugikemura akazi kagakomeza.

Uyu muyobozi kandi asaba abaturage kwirinda gukorana n’abo yise Abahigi bishakira amaramuko bababeshya ko babahaye amafaranga babazanira umuriro vuba, ahubwo igihe bagize ikibazo bakajya begera iki kigo hirya no hino aho gikorera mu gihugu bakabakemurira ibibazo, kuko hari abo byagaragaye ko bagenda bacyiyitirira kandi atari abakozi bacyo.

Ati : “Nk’ubu mu Kagali ka Muhaza, Umurenge wa Cyabingo, hari abigeze kwimura amapoto biyitirira ko ari abakozi bacu! Turasaba abaturage kujya batwegera tukabafasha, ariko badakoranye n’abantu nk’abo bishakira amaramuko.”

Imibare iheruka gushyirwa agahagaragara n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu (REG) muri Kamena 2018, yerekana ko mu karere ka Gakenke hamaze kugezwa umuriro w’amashanyarazi mu Ingo zisaga ibihumbi 3,817 mu zisaga 81,367 zibarirwa muri aka karere, bikaba byitezwe ko uyu mwaka wa 2019 uzajya kurangira uyu mubare wariyongereye ku rwego rushimishije.

 

Eric Uwimbabazi

Author

Eric Uwimbabazi