shadow

      Ikimoteri cya Nduba  kigiye kwambika  Ubusa Min. Claver Gatete kubera amabwiriza aha umujyi wa Kigali

Amakuru  agaragaza ko kugeza ubu umujyi wa Kigali wimye isosiyete y’abanayarwanda amasezerano nyuma y’ipiganwa ryakozwe n’amasosiyete atatu harimo iyo muri Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice na  Singapuru. Aba basinye amasezerano n’umujyi wa Kigali, ariko ntibayashyira mu bikorwa  kubera inyoroshyo basabwaga bahitamo kubivamo, iryo zurungutana ryasize gucunga ikimoteri cya Nduba ryambuwe Inkeragutabara mu buryo butunguranye kuwa 03 Ukuboza 2018.

Amakuru avuga ko ruswa y’imbaturamugabo isabwa na bamwe mu bakozi b’umujyi wa Kigali, ari imwe mu mpamvu zidindinza itangwa ry’iri soko ngo ikimoteri gitunganywe, kuko amabwiriza aturuka i bukuru  ku nyungu  za bamwe, atanga icyuho ku ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wa Nduba.

Indonke za bamwe zituma hari abahabwa isoko nta piganwa, yewe nta n’ibikoresho bihagije bafite, iki kikaba ikimenyetso cya ruswa yashinze iminzi n’imikorere mibi y’umujyi wa Kigali, kuko byose bigenwa na Nyakubahwa utigaragaza ahubwo akagenda mu bitugu by’umujyi wa Kigali ku nyungu ze bwite, Leta ikaba ikwiye gukura abaturage mu gihirahiro igafata icyemezo gihamye ku itunganywa ry’iki kimoteri.

                                       Hon. Fidele Ndayisaba na Hon. Monique Mukaruliza bose ikibazo cy’iki kimoteri barakizi

Uwari Maire w’Umujyi wa Kigali Hon. Fidele Ndayisaba  mu mwaka wa 2016, yatangarije Igihe.com ko basabwe kwimura ikimoteri cya Nyanza shishi itabona mu mwaka w’ingengo y’imali ya 2016-2017 hagati, basaba Minisiteri y’Igenamigambi (Minecofin) Miliyoni Magana Inani (800.000.000frw) z’amafaranga y’u Rwanda kuri miliyari ebyiri zari zikenewe, ariko ngo amabwiriza y’abayobozi bakuru yatumye abaturage ba Nduba bagerekwaho umutwaro uturutse i Nyanza.

Ibi kandi byashimangiwe na Hon. Monique Mukaruliza wamusimbuye kuri uyu mwanya, avuga ko iki kimoteri ari umutwaro uremereye kuko cyakuwe i Nyanza ya Kicukiro umushinga utizwe neza, bituma kuwushyira mu bikorwa bisaba gutegereza inkunga ya UNDP n’abandi bafatanyabikorwa bemereye umujyi wa Kigali inkunga nk’ikigega gishinzwe guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ( Green Climate  fund GCF) na REMA, ihwanye  na miliyoni cumi n’enye z’amadorimili ya Amerika, ahwanya na Miliyari cumi n’imwe z’amafaranga y’u Rwanda.

Ntabwo Leta yakomeza kwambikwa amadarubindi atabona mu maso n’umujyi wa Kigali kuko gushyira ikimoteri cya kijyambere mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kigali bidashoboka kuko hariyo ibikorwa bitabangikanywa n’urujya n’uruza rudafite igenzura, bitewe n’uko ku musozi wa Kigali hariyo ikigo cya Gisirikare n’Umushinga w’abasuwisi ugifitemo amasezerano yakoranye n’umujyi wa Kigali ayo masezerano azamara imyaka ijana na Cumi.

Imirimo iba iteganyijwe gukorwa ku kimoteri  ni ugutoranya ibishingwe, ibikomeye n’ibyoroshye bikavangurwa, gusunika ibishingwe bikava mu nzira ndetse hagasukwaho ibitaka bya Laterite. Ni ibintu bidasaba kukijyana ahandikuko ikihutirwa ari isoko ritangwa imirimo igatangira, ndetse bikaba bidakwiye no guhuruza amahanga kuko hari abanyarwanda babizobereyemo.

Bamwe mu bakozi b’umujyi wa Kigali bitwaje amabwiriza yaturutse hejuru, bakomeje gutsinda nkaya mandwa , ariko abantu bamwe batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara bahamije ko ari Nyakubahwa Gatete Claver  bikekwa ko ariwe uri inyuma y’umukomisiyoneri witwa Roch Ushaka kuzana sosiyete y’abadage iri gusaba gukorera muri iki kimoteri.

Umujyi wa Kigali wabwiye PAC ko kizimurirwa ku musozi wa Kigali kandi bidashoboka, mu gihe toni zikabakaba igihumbi  z’imyanda  zandagaye  hirya no hino kubera amananiza y’Umujyi wa Kigali, aha akaba ariho abaturage bemeza ko Maire Marie Chantal  Rwakazina atazoroherwa kuko yasanze Nduba yarabaye ntuma nkugireyo.

                                                   Busabizwa Parfait na Eng. Collette Ruhamya uyobora REMA

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali na REMA  bavuga ko byibuze abaturage  35% aribo bazaba batuye mu mujyi wa Kigali muri 2020 bavuye kuri 19%. Busabizwa Parfait  yabwiye itangazamakuru  ko imyanda yo ku kimoteri itazongera kuba ikibazo kuko umushoramari yiteguye  kuyibyaza umusaruro w’ingufu z’amashanyarazi, gusa uwo mushoramari ntavugwa izina cyangwa ngo hagaragazwe aho abarizwa, mu gihe ikigo Nderabuzima cya Nduba kigaragaza ko abarwayi benshi bivuza inzoka kurusha izindi ndwara.

Umwe mu baturage ati aganira n’itangazamakuru yagize ati : “Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ni bareke kubeshya Leta bave mu bu minisitiri baze mu bucuruzi aho kudindiza ibikorwa bifitiye abaturage akamaro, ubuzima bwabo bugasinzikara, ni isesagura ry’umutungo wa Leta ridafitiye abaturage umumaro.

Si ubwa mbere bivuzwe ko utanga amabwiriza yihishe inyuma y’amakosa yakorewe mu Karere ka Kamonyi yari ashinzwe kureberera mu Ntara y’Amajyepfo, n’ubu akaba yaragashubijwe, mu gihe aka karere karangwa no kutabasha kwisobanura imbere ya PAC uko umwaka ushize undi ugataha.

Ibibazo byagiye bigaragazwa, hagarutswe cyane ku ikoreshwa nabi ry’umutungo w’Akarere, inyerezwa ry’amafaraga agenewe abaturage muri VUP n’ubudehe, idindira ry’umushinga wa “Kamonyi Investement Group”, aho abaturage batanze miliyoni zikabakaba mirongo irindwi , aya mafaranga akaba yaraheze muri Banki  zinyuranye zo mu Rwanda harimo BK na BPR ,umushinga wananirana ntanasubizwe abayatanze, ibi bikaba imwe mu mpamvu akoresha  ngo abashoramari  b’Abanyarwanda  bave mu mishinga ya Leta mu cyayenge, bagasimbuzwa  baringa zikorana na bamwe mu bakomeye nka Sosiyite y’abadage yitwa Roch.

Andi makuru avugwa, nuko ubu Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ari mu rugendo i Burayi kandi mubyamujyanyeyo n’ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba kikaba kirimo, mu gihe basize uwatsindiye isoko ntanamenyeshwe impamvu atarihawe bigasa na bimwe by’agatereranzamba ka nyina wa Nzamba ku nyungu z’abatanyurwa n’imishara ya Leta.

 

Mont Jali News

Author

Eric Uwimbabazi