shadow
  • Maire Rwakazina Marie Chantal ahanzwe amaso mu gukemura ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba

Gasabo ahabarizwa  ikimoteri cya Nduba  mu murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, umuryango wa  Nyakwigendera Manirafasha Eulade w’imyaka 39, utuye mu kagali ka Mureremure, umudugugu wa Musezero, kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Mutarama 2019, n’abamuzi bagaragaje  agahinda batewe n’urupfu rwe, nyuma yo gushyingurwa kuwa gatanu  tariki 04 Mutarama 2019, umurambo we utoraguwe mu kimoteri cya Nduba.

Ubwo twageragezaga kuvugana n’umuhuzabikorwa w’Umurenge wa Nduba yadutangarije ko nta makuru menshi abifiteho, kuko yari mu kiruhuko cyo kubyara. Ati : “Naguha numero ya Telephone y’uwansimbuye.”, anongeraho ko ikimoteri kiri mu mushingano z’umujyi wa Kigali, gusa nimero yaduhaye y’uwitwa Damascene twamuhamagaye ntiyayitaba, tumwoherereje n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza kugeza dusohoye iyi nkuru.

                                           Mu kimoteri cya Nduba  aho batabururaga umurambo wa Manirafasha Eulade

Amakuru yatanzwe n’abantu batashatse ko amazina yabo atanganzwa kubera ubwoba baterwa  n’umukozi ushinzwe kuhakorera witwa Sandrine   Akayezu, bavuga ko Manirafasha Eulade yagiye ku kimoteri akumvikana na bamwe mu bakozi b’ikigo gishinzwe isuku n’isukura WASAC bahujwe n’uyu Sandrine Akayezu ushinzwe gucunga iki kimoteri, kugira ngo bagure bimwe mu bikoresho bihamenwa biba byararangije agaciro. Uyu nyakwigendera bivugwa ko yabahaye amafaranga bakayagaya, agasubira mu rugo kuzana asigaye ngo yishyure atware imari yari yaguze.

Umuryango we uvuga ko kuva yagenda atagarutse, nyuma umurambo we waje kuboneka muri iki kimoteri nyuma y’iminsi itatu, utaburuwe na Tingatinga yasanzaga imyanda muri iki kimoteri.

Amakuru ava mu bagize umuryango we avuga ko barindiriye impapuro za muganga ngo bamenye icyabiciye umuntu, ariko bo badashidikanya ko yishwe n’abakozi basunikaga imyanda yo ku kimoteri, gusa inzego z’ubuyobozi ntizibikozwa kuko zivuga ko yaba yari yinjiye mu kimoteri akazibiranywa n’ibyotsi bicucumuka muri uwo mwanda akabura umwuka agapfa, mu gihe abandi bavuga ko yaba yarishwe bakahamuta.

Abaturage bavuga ko Sandrine Akayezu agerageza gukoresha abasekirite bakirukana abegereye ikimoteri mu rwego rwo gukumira uwagira icyo atangaza k’urupfu rwa Manirafasha Eulade cyangwa n’akarengane abahakorera bakorerwa nyuma yo kwirukanamo inkeragutabara.

                                                                              Imyanda yo mu kimoteri cya Nduba

Iki kimoteri kandi giteye impungenge ababyeyi baturanye nacyo, kuko abana bajyamo gutoragura udukinisho dutandukanye bajandagira mu mazi  y’umukara ashoka mu muhanda n’imilima y’abaturage ihegereye, abasigaye hafi bakaba basaba inzego zikuriye umujyi wa Kigali gufata ingamba zo kubarengera nk’abaturage n’abagenerwabikorwa kuko ubuzima bwabo bumerewe nabi.

Nyuma yuko inkeragutabara zakoreragamo zihagaritswe hakajyamo WASAC, nayo igasimburwa na Mvuyekure bakunze kwita Kaburimbo, wigeze gukoreramo nyuma amasezerano ye agaseswa n’umujyi wa Kigali kubera ko atari afite ibikoresho, abahaturiye bifuza ko ikibazo cyabo cyakwitabwaho kuko badakwiye kwirengagizwa.

Kuba habonekamo  umurambo inzego z’ubuyobozi ntizigire icyo zivuga bisobanura ko kuyora inoti mu kimoteri, ariyo nyungu Umujyi wa Kigali uha agaciro kuruta ubuzima bw’abagituriye n’abashakamo amaramuko, ikibazo cy’amaburakindi izi ngorwa zibaza niba umujyi wa Kigali uzaha umuryango wa nyakwigendera Manirafasha Eulade impozamarira, kuko asize abana bane n’umugore. Tubitege amaso!

                                                                       Umurambo wa Nyakwigendera Manirafasha

 

Eric Uwimbabazi

 

 

Author

Eric Uwimbabazi