shadow

Iyo Perezida w’Igihugu avuze bihinduka itegeko. Ati : “Ubwo ni muca amagare, bivuze ko tuzaca n’abantu bagendaga mu modoka, abantu bagendeshe amaguru.” Hari kuwa 18 Kanama 2014, ubwo yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma, anenga icyemezo cyo guca amagare mu muhanda.

Abanyonzi bongeye kuririra mu myotsi nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame abadohoreye bagasubira mu muhanda, nyuma yo gushyirwa mu kato bashinjwa kuba ba Nyirabayazana b’impanuka za hato na hato mu mihanda nyabagendwa y’umugi no mu nkengero zawo, Rugerero, Mahoko, Nyarugenge, Rwamagana, Bugesera, ndetse na  Kamonyi ni hamwe mu havuzwe cyane.

Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2018, Prof. Jean Bosco Harelimana yongeye gutungura Abanyonzi, hasoka ibwiriza nyirantarengwa ku masaha bagomba kugira mu muhanda no kuviramo, aho yatanze impamvu ko bateza impanuka kuko amagare atagira amatara, kandi ngo bakaba bagomba no kwiga amategeko y’umuhanda.

                                      Nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bategetswe kuba batakiri mu muhanda

Iri bwiriza ryavugishije abakora umwuga wo gutwara amagare bazwi ku izina ry’Abanyonzi, rivuga ko igare rigomba kugera mu muhanda saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo rikavamo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative avuga ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe guca impanuka ziterwa n’amagare muri aya masaha, anahamya ko abanyonzi ari bo ntandaro y’umutekano muke.

Ku muhanda Nyabugogo – Giti Kinyoni kugera kuri Nyabarongo, bamwe mu bakora umwuga wo gutwara amagare baganiriye na Mont Jali News bagaragaje impungenge zabo ku mibereho y’ejo hazaza, bavuga ko uretse kuba batunguwe n’iki cyemezo kibicisha inzara, nta n’ubushishozi cyakoranywe kubera kudashyira mu gaciro. Bati : “Byashoboka gute ko Moto zikora impanuka hagahanwa abanyonzi?”

Nkuko  bigaragara mu mpamvu zatanzwe, Imibare iheruka ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko abaguye mu mpanuka zo mu muhanda muri uyu mwaka bikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’umwaka ushize, kuko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2018, zahitanye abantu 437, naho 662 bagakomereka, gusa iyi mibare ntiyerura ngo igaragaze izatewe n’amagare.

Prof. Jean Bosco Harelimana avuga ko ibi byatangajwe ari bimwe mu byemezo biri mu ibwirizwa RCA(Rwanda Cooperative Agency) yohereje mu Makoperative atandukanye y’abanyonzi, ndetse ko bagomba kugira ubwishingizi, bakanigishwa amategeko y’umuhanda, abasaba ko bigomba guhita byubahirizwa mu gihugu hose kandi n’inzego zitandukanye zikabigiramo uruhare.

Si ubwa mbere amagare afatiwe ibyemezo hitwaje ko ateza impanuka, kuko no muri 2014 yigeze gucibwa mu muhanda, ariko akaza gukomorerwa ku cyemezo cya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yakiraga indahiro za bamwe mu bagize Guverinoma tariki ya 18 Kanama 2014, Perezida Kagame yanenze icyemezo cyari cyarafashwe cyo guca amagare mu muhanda.

Yavuze ko guca amagare mu muhanda atari byo  bya ngombwa. Ati : “Ubwo ni muca amagare, bivuze ko tuzaca n’abantu bagendaga mu modoka,abantu bagendeshe amaguru kugira ngo twirinde impanuka.”

Nyuma yo kwemererwa gusubira mu muhanda, abakoresha aya magare barimo n’abanyonzi, bavuze ko ari icyemezo cyiza Umukuru w’igihugu afashe, banashimangira ko bigiye kubafasha mu bikorwa bitandukanye bibateza imbere.

Mu myaka ya kurikiyeho, hagiye hagaragazwa ibibazo bitandukanye aba banyonzi bahura nabyo birimo guhohoterwa na bamwe mu bashinzwe kurinda umutekano kandi ngo bo bifitiye komite bishiriyeho zishinzwe kubagenzura.

Mu nkuru yatambutse kuri Flash Tv, tariki ya 3 Ugushyingo 2018, Abanyonzi bakorera mu muhanda Kimisagara – Giti Cy’inyoni bumvikanye binubira uburyo babangamirwa n’abanyerondo, ibyo bitaga kubivangira mu kazi.

Umwe muri bo yagize ati : “Iyo bagufashe bahita bakubita inkoni hano inyuma(ku ntebe), ugasanga imisego barayitobaguye, cyangwa bakagutegeka gukura umwuka mu mapine yose utabikora bakaritwara ku murenge(Kimisagara) ukazongera kuribona utanze ibihumbi icumi, kandi nta na gitansi uhawe nk’inyemezabwishyu. Twitoreye abashinzwe kuturindira umutekano, ariko usanga abanyerondo aribo birirwa badutangira kandi ntaho duhuriye nabo.”

Bamwe mubo Montjalinews.net yasanze muri Nyabugobo nyuma yo gufatirwa iki cyemezo, bavuga ko kubaca mu muhanda ariya masaha ari ukubahohotera bikomeye, kuko aribwo amasaha yo gutwara abagenzi aba ageze abantu bavuye mu mirimo itandukanye, bagaragaza ko aho gushakira ikibazo umuti mu nzego zibishinzwe bahutaza Abanyantege nke kandi bitunze imiryarngo yabo, bakifuza ko ikibazo cy’impanuka gikwiye gukemurwa n’inzego zishinzwe umutekano mu muhanda, kuko biri mu nshingano zabo.

Bavuga ko RCA idakwiye kwinjira mu nshingano z’abandi, ikongeraho kuvanga amasaka n’amasakaramentu. Bati : “Abashinzwe umutekano mu muhanda bakwiye gufata ingamba zo guhana umunyonzi ukoresheje nabi cyangwa ubangamiye abakoresha umuhanda nyabagendwa, aho kutwicisha inzara n’imiryango yacu. Ntabwo wabona amafaranga aguze igare, ngo ubure aguze itara ry’igihumbi cyangwa ubure ayo kugura ubwishingizi  bugufitiye akamaro.”

Bakomeje bagira bati : “Ni byiza ko bafata ibyemezo kubatubahiriza amategeko ariko bibigira rusange, kuko mu banyonzi harimo n’abafite impushya zo gutwara imodoka, yewe harimo n’abarangije amashuri y’isumbuye bakora akazi ko kunyonga kubera kwihangira imirimo bya mbuze uko ngira, urubyiruko rwose ntiruzakora mu biro kuko amahirwe atangana.”

Icyifuzwa nuko Prof Jean Bosco wa RCA yegera abashinzwe umutekano mu muhanda bakaganira uburyo bakorohereza n’abagenzi bakoresha umuhanda utagira ibyapa bihagije n’imodoka zitwara abagenzi mu masaha agoye, kuko ariho abagenzi batega amagare. Urugero ku muhanda Nyabugogo- Giti Kinyoni  ugana kuri Ruliba, aho nta cyapa na kimwe gihari gikuramo umugenzi mu modoka. Abo  baturage nibo bakoresha kenshi aya magare mu buzima bwabo bwa buri munsi, mu mvura y’amahindu n’izuba ry’igikatu. Ikindi kiyongeraho, nuko iyo winjiye muri Taxi yerekeza iyo nzira bigusaba kwishyura amafaranga y’umugenzi  aho iyo Taxi igiye kuko uba wishe umwanya, mu gihe iyo uteze igare wishyura amafaranga ijana ugasagura ayo kugura buji yo gucana cyangwa umunyu.

          Abakoresha umuhanda Nyabugogo – Giti Kinyoni nabo bavuga ko icyemezo cyafashwe nta bushishozi bwabayemo

Undi munyonzi waganiriye na Mont Jali News  yagize ati : “Ibi ni akumiro! Ese Kigali koko igiye kujya yinjirwamo n’abifite, udafite uko ameze arware imyate kubera gukora urugendo rurerure?” Aya magare yafashaga bene yo kwishyura amadeni bafashe mu bimina, akishyurira abana ishuri, akadutungira ingo. Amasaha baduciye mu muhanda niyo  twabaga dutangiye gutwara abantu bavuye gushaka amaramuko basubira mu ngo zabo. Uwafashe iki cyemezo yirengagije ko umurimo wo kunyonga wafashaga mu buryo butandukanye gutwara abadafite ubushobozi buhambaye, gutwara imizigo kuko Moto idashobora gutwara umuntu n’umuzigo. Iri gare rigafasha n’umunyonzi kuko harimo n’abatwara atari ayabo.”

Avuga ko abantu badakwiye kwibagirwa aho bavuye mbere yo kugura imodoka, abafata ibi byemezo badashobora no guha umuturage ufite agatwaro mu mayira rifuti imugeza iyo ajya, ariko igare ukaryishyura make ukagera aho ujya utanduranyije usaba rifuti ku muntu utari buyiguhe.

Ati : “Icyo twisabira Perezida wa Repubulika n’ubundi niwe watumye tugaruka mu muhanda, nibasuzumane ubushishozi iki cyemezo cyashyizweho huti huti, kuko gikandamije abadafite ubushobozi buhambaye. Bakwiye kudusaba gushyiraho amatara n’ibirahure bireba inyuma imodoka idukurikiye, mu rwego rwo kwirinda impanuka yewe n’ubwishingizi budahenze cyane, kuko nitwe bifitiye akamaro aho kuduhutaza jugu jugu nkaho tutari abanyarwanda bakeneye imibereho.”

Ikindi Perezida wa Repubulika akwiye kuturengera n’uburyo bwo koroherezwa bakadukiza abaduhutaza, kuko iyo uhagaze ubona bagufashe nk’igisambo kandi utanga imisanzu mu ishyirahamwe.  Ayo dutanga, bashyiraho ubwishingizi rusange nk’ubukoreshwa mu bigo by’amashuri maze umudendenzo wo mu muhanda ukaboneka ariko ntibatujujubye, kuko dukeneye kubaho no gutunga imiryango yacu. Ese ko dufite amashyirahamwe twibumbiyemo kuki atamenyeshwa ibisabwa ngo tubyuzuzwe ku gihe, wenda uwo binaniye agakurwa mu ishyirahawe?

Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa, ntiyiyumvisha ukuntu babaca mu muhanda kandi nimugoroba uba urimo amatara abonesha mu mujyi wose.

Yagize ati : “Badushinja guteza impanuka, kandi twebwe amasaha twagakwiye kubonamo amafaranga niyo batubuza. Turifuza gukora 24/24 nkuko duhora tubikangurirwa gukora cyane kugira ngo tuzamure iterambere ry’imiryango yacu n’igihugu muri rusange. Ko Umukuru w’Igihuhu yaduhaye iterambere akaduha amatara, baretse natwe tukishakira imibereho? ko igihugu gifite umutekano buri mu nyarwanda akaryoherwa n’ibyiza by’u Rwanda.”

                      Bahawe amasaha ntarengwa kandi umuhanda ufite amatara abonesha mu masaha ya nimugoroba

Aba banyonzi kandi bavuga ko bahohoterwa kenshi bitewe no kuba ntaho guparika bafite, bakaba basanga icyiza aruko hashyirwaho uburyo bunoze bwo gukoresha umuhanda gusumba kuwubacamo bitwaje amasaha n’impanuka.

Mont Jali News kandi yaganiriye  n’umuturage ukoresha buri munsi uyu muhanda wa Nyabugogo -Giti kinyoni – Nyabarongo. Ati : “Twumiwe ubwo abanyonzi bavugaga icyemezo cyabafatiwe! Ese harya uyu Prof Harelimana Jean Bosco yaba yarabanje kureba ingorane ko nta modoka yateganyijwe itwara abagenzi kugera kuri Nyabarongo yihariye? Yafashe icyemezo nta nteguza, yabanje kugera  aho aya magare akorera ngo arebe ikibazo cya transiporo muri aya masaha yabirukanye mu muhanda? Yaba yaraganiriye n’abaturage ndetse n’abanyonzi ngo bamuhe ibyifuzo byabo?”

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko ibyagezweho muri uyu mwaka wa 2018 mu iterambere ry’imihanda mu Rwanda, yabajijwe icyo bateganyiriza abatwara amagare mu buryo bwo kubarinda kuba bahutanzwa, maze asubiza ko hari gahunda iriho yo kuba hashyirwaho inzira y’abanyamagare cyane cyane mu bice by’imijyi.

Uwihanganye Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ubwikorezi, asubiza kuri iki kibazo, nawe yashimangiye ko ubu Ibipimo ngenderwaho mu kubaka imihanda, bashyiramo n’imihanda y’abanyamagare, gusa avuga ko hari itegeko rishya rizashyirwaho rigenga  ibyo gutwara abantu n’ibintu, ahanini rikibanda ku magare, kuko ngo icyifuzwa ari uko abantu bagenda n’amagare gusumba uko bagendesha amaguru.

Uyu muturage waganiriye na Mont Jali News yashoje agira ati : “Izo ngamba zose ziri gufatwa na leta, zaba zimaze iki mu gihe baduca mu muhanda mu masaha yo gukorera amafaranga dukuraho umusoro wo kwishyura  ipatante, ko utayifite utajya mu muhanda? Ikindi kibabaje, nuko abateza impanuka bagonga amagare babaturutse inyuma, kuko imodoka itakugonga mugenda mu buryo bunyuranye, iyabikora nuko iba inyura ku yindi ikagusanga mu ruhande wibereyemo, byagaragaye nk’ikibazo, ababikora nabo bakwiye kubicikaho.

Ati : “Muzatubarize niba Prof Jean Bosco na RCA ayobora ari urwego rufite ububasha rwo kuvuguruza Inteko, Minisitiri w’Intebe, ndetse  no gusenya bagenzi be mu nyungu z’umuturage nkuko bigaragara mu bisubizo byahawe Inteko Ishingamategeko. Prof Jean Bosco na RCA ayoboye  bananiwe gushakira abaturage isoko ry’umuceri, ikibazo cy’imyumbati cyaburiwe igisubizo, kwishyuza abanyereje amafaranga y’amakoperative y’abatwara Moto n’ayishyujwe akaba adahabwa ba nyirayo, none ageze mu magare!

Ni byiza ko abayobozi bafata ingamba ariko ntibakwiye kuba za ntera rukomatanyo cyangwa bagakora nka ya suri isambira byinshi igasohoza bikeya. Ati : “Amagare yirukanywe mu muhanda, bazana uduhene (veromoteri), bidateye kabiri natwo batwirukana mu muhanda ngo turateza impanuka, Moto nayo  ntishobora gutwara umuzigo n’umugenzi, imodoka ntizigira parikingi ikuramo umugenzi hagati ya Nyabugongo – Giti Kinyoni – Nyabarongo, nibashakire igisubizo aho ngaho kuko Abanyarwanda bose ntibareshya mu mibereho, abazifashisha bagiye kubura ayo bacira nayo bamira.

                                                Kutagira aho baparika nacyo ni kimwe mu bibazo bibakomereye

 

Mont Jali News

Author

Eric Uwimbabazi