shadow

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni Uwamahoro Julienne yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (Rwanda Investigation Bureau) ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukuboza 2018, saa moya z’umugoroba yakira Ruswa, ingana n’ibihumbi Magana abiri (200,000frw) by’amafaranga y’u Rwanda.

Mbabazi Modeste Umuvugizi w’uru rwego yahamirije Montjalinews iby’aya makuru, avuga ko Julienne yatawe muri yombi ubwo yakiraga Ruswa y’umuturage wubatse adafite ibyangombwa bibimwemerera kugira ngo atazasenyerwa.

Uwamahoro Julienne afatiwe mu cyuho cyo kwaka Ruswa mu gihe mu minsi ishize yari yiyamamarije umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ariko akaza kubura amajwi amwemerera kwicara mu Nteko.

                                       Uwamahoro Julienne ni umwe mu biyamamarizaga kuba Abadepite

Kugeza ubu Uwamahoro afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu gihe agitegereje gushyikirizwa ubutabera.

Itegeko rishya no 54/2018 ryo kuwa 13 kanama 2018 ryerekeye kurwanya Ruswa, rivuga ko Ruswa ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko hagamijwe kwigwizaho umutungo udashobora gusobanura inkomoko yawo cyangwa gukora ishimishamubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

Ingingo ya 15 y’iri tegeko ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW). Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

 

Eric Uwimbabazi

Author

Eric Uwimbabazi

Comments

  1. MANIRAGUHA    

    Birababaje kubona Umuyobozi avugwaho kurya ruswa kdi ahembwa neza.
    Akarere ka BURERA kari mu turere twakunze kurangwamo imikorere idahwitse mu bayobozi ariko igihe ni iki ngo inzego zibishinzwe zikemure burundu iki kibazo.
    @Hari ikibazo kuri revenue sharing ku mirenge ikora kuri paliki y’ibirunga, harimo n’Umurenge wa GAHUNGA yayoboye imyaka irenga umunani kenshi bivugwako iyi nkunga itangwa na RDB ikoreshwa nabi aho abayobozi b’imirenge n’abahagarariye amakoperative bikubira hafi 2/3 by’iyo revenue sharing uhasanga nta impact igize ku baturage.
    Nk’icyifuzo revenue sharing ije ishirwa muri budget z’uturere kgo imikoreshereze yayo igere ku ntego kdi igirire abaturiye pariki y’ibirunga akamaro.

Comments are closed.