shadow

Inzira yari inzitane “nafunzwe ndi umunyamakuru kandi ntashye ndi    umunyamakuru bisobanura ko ntacitse intege na gombaga gukomeza umwuga wanjye.Turabashimiye ko mwadufashe akaboko.

Kuwa 25 Ugushyingo 2018 Mont Jali News imaze imyaka itanu isohoye numero ya mbere ,Ubuyobozi bwa Mont Jali News bufashe uyu mwanya ngo bushimire buriwese bivuye k’umutima, ku nama nziza mwaduhaye,duhuzagurika,nyuma y’iminsi 1075 mvuye mu buroko, ngifite igihunga, kandi mpunga benshi .

Imyaka itanu irashize Mont Jali inyura mu nzira y’inzitane,urugendo ntirworoshye kandi n’ubu uduhanda nzovu ruracyageretse,kuko imyaka ibiri ishize ikinyamakuru cyandikwa kitagera ku isoko,atari ukubura ubushobozi, n’ubushake ,ahubwo ari inzitizi duhura nazo ku nkiko z’u Rwanda.

Ntitwacitse intege ahubwo ducibwa intege n’igihombo dushyirwamo tugatinya kuzahomba burundu,turiho kandi tuzabaho igihe cyose Imana ikiturinze.

iyo dushubije amaso inyuma twibaza aho twavuye naho tugana, tugasanga turi mu cyeragati kuko utamenya ibikubaho buri umunsi  , ukora nk’abandi,ukandika ibyo abandi bandika ibyo abayobozi b’ivugiye, ariko ukisanga hari ibyo ibindi bitangazamakuru byandika  wowe bikakubera icyaha.

Photo: Mont Jali News

Itangazama rirobanura k’ubutoni aho usanga hari abahabwa inkunga abandi bagasigara kandi mwese mwujuje ibisabwa cyangwa batagira namba, nyine ubwo ugahita ubona ko uri igicibwa,wabaza bati  kuba udafite ayo amahirwe hari impamvu,nibyo bakubwira ngo umwana wundi abishya inkonda.

Ibi n’ibindi hirya yabyo hari umutuzo, hejuru yabyo hakaba Imana itumye tugeze ku mwaka wa gatanu dusindagira kuko dufite aho tubarizwa,nta mutima uducira urubanza,kandi dufite n’icyerekezo kizima cyo kurangururira ahirengeye tukaganira k’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bifuza ,tukaganira politiki ihuza banyarwanda aho kubatanya,twandika ku majyambere y’icyaro aho abaturage benshi aribo bahinzi bifuza kugishwa inama mu bibateganyirizwa,aho kugirango bibagwe hejuru.

Photo: Mont Jali News

Umuco : Mont Jali News ubwo yafataga iya mbere mu kurangururira ahirengeye yatangiranye intego yo gusesengura ,no gukora itangazamakuru ricukumbuye iha agaciro umuco nyarwanda  aho umunyarwandakazi ashingiye  ku  muryango  umwali akarindwa nk’igisabo,yata umuco bakamwohera akajyanwa kure y’abandi ngo abamugwa mu ntege nabo badatwara inda bitaga izindaro,none uyu munsi birenze n’imyemerere ya Kiriziya aho umwali  yemererwa gukuramo inda ku bw’itegeko, amajyambere agenda yiyongera aho gutwara inda bitakiri igisebo kumuryango gutakaza ubusugi bikaba ibigezweho, yewe leta ikabiha umugisha,

Gusobanuza s’icyaha gukuramo inda bitaniyehe no kwica , ko muri gereza harimo abakatiye imyaka isaga icumi!ubu noneho ishyano ryaguye,umunyarwanda ati” akumiro n’amavunja  ngo umwangavu  afate imiti ibuza kubyara,umwangavu ntakirindirwa ubusugi ahubwo bamwahuye ibihararambu,n’ingo zisanzwe zarasenyutse zitagira umubare,ibi ntibikiri ibanga,Perezida w’urukiko rw’ikirenga  Prof  Sam Rugege yarabitangaje  ko mu myaka itatu ishize gatanya zikubye inshuro maganatatu n’imisago.

Photo: Mont Jali News

Umuco w’urwanda uwatatiraga igihango yitwaga intati.

Umuco  w’u Rwanda wahaga umubyeyi inshingano zo gucyaha umwangavu, ababyeyi bari mu Nteko ishinga amategeko barenze mirongo itanu ku ijana, ariko ntibagarura abana mu mu murongo, Ngirente  ati nibaterwe inshinge  aho kugirango babyare, mbibarize babyeyi mu icaye mu nteko, ahubwo mwasabye abagabo babatera inda bakagaruka ku murongo aho gutera inda abana babyaye aho kugirango umwangavu azapfe adashyize ibyera ku bibero.

Ababyeyi bamwe bari mu nteko harimo abazi ingaruka ziyo miti.abandi bakaba abahanga mu buvuzi, mwakebuye ababyeyi bakagaruka ku muco w’urugo, bakamenya abana aho gutaha imbwa zimoka ngo bari munama zidashira, nako ya ntero ngo ni Busy, ikiyongeraho Gender itagira igenzura ryaho mama yari ari, na papa warambiwe kuba m’urugo rutagira umugore waraye muri office n’ubwo atari bose ariko ibi bikaba agaharawe kubera amakimbirane yo mungo.

 

Mbi barize bagabo muri mu Nteko n’ahandi hafatirwa ibyemezo, ko mudashyiraho itegeko ribabuza gutera inda abo mutabyaye kandi bangana n’abana banyu!

Umufasha wa Perezida ati” Fata umwana wese nk’uwawe” ese uwawe yanywa ibyo binini cyangwa  agaterwa izo nshinge ?

 Espagne: umunsi mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru I Madridi

Hirya y‘iwacu: Mont Jali News itangira yari ifite intego yo kubagerera hirya y’iwacu ngo tuvome ubwenge n’imico y’ahandi tuyihuze n’iyiwacu twongere ubumenyi,twagura amarembo ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze,twaragenze rero tubona byinshi, dusanga iyo mico batoza abangavu b’iwacu bayikopera ahandi, kandi itanogeye iwacu,ni byiza ko bacenshura tugasigarana ibitadutesha agaciro.

Twaguye amarembo,tugenda Afurika yose,iyo mico ,no gutsirika urubyaro bizahaza  umubiri  w’umwangavu itabereye u Rwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange,yego agaharawe gahabwa intebe,ni nayo mpamvu ikomeye cyane uko bukeye uburezi bw’u Rwanda bugenda butakaza ireme bugahora buhindagurika buri munsi,umwana akarangiza uwagatandatu atazi kwandika ibaruwa cyangwa icyandikwa n’ikibonezamvugo cy’amashuri yo mu Rwanda, ayo mafaranga atangwa  mu gushegesha ubuzima bw’umwangavu  bw’uwitegura kuzaba umubyeyi agahekera u Rwanda , ahubwo  akwiye kongerwa mu burezi,mwalimu akarera nk’uwirerera kandi akarerera igihugu ari cyo mugongo mugari uhekeye U Rwanda,kuko ntazigisha ashonje,abe bahunyiza mw’ishuri ngo atange umusaruro uzatuma umwangavu areka kwandavura dore bamwe muri bo izo nda baziterwa n’abarezi.

Ingaruka ituma uburezi butakaza ireme aho umwana usanga atazi gusoma umuvugo ahubwo azi gusomana,umunyeshuri atazi kwandika Ikinyarwanda urulimi rw’iwabo,yewe nurwo ruzungu ataruzi ahubwo akabanza kureba mwalimu mu maso   ngo amwibutse aho ageze nkuri  mu gukina ikinamico muri bya birori bya graduation kuva mu kiburamwaka ukarangiza abanza abana batahiye akarasisi,aho usanga abifite bajyana abana babo kwiga inyuma y’Urwanda .

Ubumwe n’ubwiyunge n’ubutabera birajyana

Photo: Mont Jali News

Imbabazi zisana imitima kandi icyiru kigaca inzigo               

Habayeho kugereranya kimwe cyaba umukenyero ikindi kikaba umwitero ,kuko ntibyakwambarwa imbusane,kandi ngo ushaka amahoro ahinga amahore, Mont  Jali News  mu myaka itanu imaze yanyarukiye mu gihugu kindi hariya mu magereza y’u Rwanda twahabonye byinshi byuzuyemo umubabaro kuruta ibindi, abenshi muribo birirwa muri sinamenye aho bicuza ubugizi bwa nabi ndenga kamere bakoze muri  Genoside yakorewe Abatutsi 1994,bemera icyaha bagasaba imbabazi,muri abo harimo abasaza n’abakecuru,batakwibuka iyo baturutse ku mirenge y’iwabo uretse kureba izuba ry’imisozi y’itegeye gereza batuyemo no kubona imvura igwa, kuko byombi bigera ku babi n’abeza.

 

Abahemukiwe nabo bati: kwiyakira mbere byaratugoye ariko ubu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 tubanye neza abaduhemukiye, duhurira mu mashyirahamwe,ubu bigeze kurwego rwo kongera guhana inka n’abageni.

bake muri bo baracyafite akangononwa bavugako habayeho kwihimura,abandi bagashinja abandi ibinyoma,abandi bakishyuza ibyo batari batunze,ariko bati nta byera ngo dee nk’urubura.

Hariyo abagore n’abagabo bishe abo bashakanye,harimo abakobwa n’abagore bihekuye,harimo ingeri zose abakire n’abakene, n’abarwayi bo mu mutwe ntibasigaye ariko bose icyo bahurizaha banyotewe ubutabera bwihuse, kandi butanga imbabazi kubazisabye,

Bashengurwa nuko aba batoje gukora ibyaha uyu munsi bari mu nzego z’ubuyobozi, yewe bakungamo ko igihe cy’umwaduko wa Ndi Umunyarwanda abemeye ibyo bakoze ntibakurikiranwe,abo batoje barimo kubiryozwa,baradutumye bati” niba muvugira ahirengeye muzatubarize icyo twacumuye gitumye tumara imyaka isaga 20 twicuza tukemera ubuhemu twakoreye bene wacu , tugatakamba izo mbabazi zikaba ntawe zigeraho.mugihe abari kwisonga begamye mu nzego z’ubuyobozi

Umuco w’i Rwanda usabye imbabazi akazihabwa byoroshya ububabare bw’umutima kuzisabye n’uzihawe akenshi uko byahoze umunyarwanda yacibwa ikiru bigaca inzigo,Mont Jali News muri urwo rugendo yegereye abahemukiwe, ndetse n’abana babakomokaho ngo batubwire imbamutima zabo,abenshi bagira bati : icyatumaze agahinda mu nkiko Gacaca n’ukumva umuntu wiciye akubwira ati ndakubabaririye,n’ubupfura burenze kwemera.

 

              Mont Jali News m’urugendo yarimo yaguye amarembo.

Umunyamakuru Calogero w’Umutalian yasuye Ikicaro cya Mont Jali News  Nyarugenge.

 

 Kenya: umunsi mukuru ngaruka mwaka I Nairobi Mukakibibi Saidati  atanga    ubuhamya ku bikorwa bya      ART19 mu Karere ka EAC

Mont News ntiyaheze mu bwigunge kuko yaguye amarembo  Itangaza makuru mpuzamhanga, yatsuye umubano uhereye mu bihugu by’Akarere ka Africa , ART19 ifite ikicaro mu Gihugu cya Kenya, ifitanye umubano w’indakemwa na Mont jali news dore ko yafashije Mont jali News kubaho ihereye mu bihe bikomeye muri 2010, itanga ubufasha mu butabera, iha n’inkunga Mont jali News ngo ibashe gukora.  Ubumwe bw’Iburayi Mont Jali News yubatse ubucuti  n’umuryango abanyamakuru batagira umupaka ku isi Rapporteur sans Frontièr4, ishami rya Espagne ,Ubutaliyani, aba banyamakuru ba bataliyani bamaze gusura  Mont Jali News  aho dutegurana Film mbarankuru k’ubumwe n’ubwiyunge by’umwihariko bakaba bafite n’umunyagihugu wabo,iyi film mbarankuru ikaba igiye gukurikira iyo Mont Jali News yakoze yitwa iminsi 1075 y’umunyamakuru mu buroko ikoze mu Kinyarwanda,Kuri uyu munsi  Mont Jali News yujuje imyaka itanu isohoye numero ya mbere, dushimiye buri wese wabigizemo uruhare ngo tugere aho tugeze uyu munsi.

Photo internet: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’itangazamakuru

Inama nkuru y’itangazamakuru  MHC yahuguye abanyamakuru ba Mont Jali News mu byiciro byose,ibi n’umuganda ukomeye  cyane kuruta byose.

batanze amahugurwa mu gutegura imishinga,ubushobozi kugera aho inkuru iri, kubaka no gutegura ikinyamakuru, gutara no gutegura inkuru ibi byose byanogeje imikorere y’abanyamakuru ba Mont Jai News.

UNDP nayo turayishimira kuko yadusuye ku cyicaro cyacu kubufatanye bw’Inama nkuru y’Itangazamakuru,turishimira Urwego rw’abanyamakuru b’igenzura, n’Umuryango nyarwanda w’Itangazamakuru ihige cyose twabakeneye batugiriye inama,Turashimira federation Mpuzamahanga y’abanyamakuru tubereye abanyamuryango, Komite mpuzamanga yo Kurengera abanyamakuru CPJ, hamwe n’abandi bari hafi na kure yacu Imana ibahe ubuzima burambye inama zabo n’ingirakamaro m’urugendo rwacu.

Gukorera mu matsinda nabyo byongereye ubumenyi bw’abanyamakuru ba Mont Jali News.

Tuboneyeho ku bararika  kuzasoma numero itaha Mont Jali news  mugihe kitarambiranye,izaba ikubiyemo byinshi birimo urunyurane rw’impaka muri diplomasi aho bamwe bivuguruza abandi bakinyuramo,kandi batahiriza mu igorofa rimwe. bene amatwi murumve

     Murakoze inama zanyu n’icyerekezo cyiza cya Mont Jali News.

                                                     Mukakibibi Saidati

.                                                                          

 

 

Author

mont jali