shadow

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera atangaza ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko bafitanye umubano mwiza n’ibihugu bitandukanye ahanini ngo uyu mubano ukaba ushingiye ku bintu bitatu aribyo ubufatanye, ubwumvikane n’ubwubahane.

Ibi Dr. Sezibera yabitangarije mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 mu gikorwa cyo gutera ingemwe z’ibiti zisaga Magana ane birwanya isuri mu muganda ngarukakwezi usoza ukwezi k’Ugushyingo 2018, igikorwa cyanagaragayemo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Minisitiri Sezibera yabwiye itangazamakuru ko amahanga yishimiye ibyo u Rwanda rukora, ibyo ubuyobozi bukora ndetse n’ibyo abaturage bakora ari nayo mpamvu amahanga yishimira kwifatanya nabo mu gikorwa nk’iki giteza imbere igihugu.

 Photo internet :  Minisitiri Sezibera ageza ijambo ku baturage

Ashimangira ko ubufatanye nk’ubu bufite isomo rikomeye ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga, anasaba kandi abaturage kubungabunga ibikorwa nk’ibi bakarushaho kubifata neza mu buryo bwo kwiteza imbere no kwihutisha iterambere ry’igihugu.

George Twala Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda akaba ari nawe ukuriye abadipolomate bose bakorera mu Rwanda avuga ko ubufatanye no gushyira hamwe aribyo bya mbere iyo abantu bifuza kugera kure.

Yagize ati : “Ubundi mu buzima icya mbere ni ugushyira hamwe iyo abantu hari aho bifuza kugera. Igifite agaciro rero si ibi biti duteye uyu munsi, ahubwo ubufatanye twagaragaje niwo musingi ukomeye. Ibi biti bikwiye kubungwabungwa kandi buri muntu wese akabigiramo uruhare.”

 Photo internet : Amb. Twala aganiriza abaturage

Amb. Twala kandi yashimiye u Rwanda intambwe rwateye mu kwishyiriraho gahunda y’umuganda, yemeza ko ari umwihariko warwo nk’igihugu bigiyeho byinshi.

Usibye izi ngemwe z’ibiti zisaga Magana ane zatewe mu murenge wa Gacurabwenge ahari gukorwa amaterasi y’indinganire azanahingwamo ibigori kuri hegitari icumi, ngo mu karere ka kamonyi mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hateganyijwe gukorwa hegitari mirongo inani zagenewe miliyoni Magana biri n’imwe(201.000.000frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

 Photo internet :  Abaturage n’abadiplomate bahererekanya ibiti

Umuganda rusange ni igikorwa ngaruka kwezi kimaze kumenyerwa n’abaturage, aho usanga bahurira hamwe bakifatanya mu bikorwa bitandukanye birimo nko kubaka amashuri, amavuriro, gukora imihanda, kubakira abatishoboye gukora imirwanyasuri n’ibindi.

Mu ngengo y’Imari y’umwaka ushize wa 2017-2018, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko umuganda rusange winjirije igihugu miliyari hafi makumyabiri n’imwe z’amafaranga y’u Rwanda, kugeza ubu umuganda ukaba ari igikorwa leta idashidikanyaho kugira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’igihugu n’abanyarwanda muri rusange.

   Photo internet : Nyuma y’umuganda abaturage bishimanye n’abayobozi

  

 

Eric Uwimbabazi

Author

mont jali

Comments

  1. MANIRAGUHA Ladisilas    

    Abayobozi bacu tubakunde kdi tububahe kuko nabo baradukunda, barakomeye kdi barashoboye barangajwe imbere n’Intore izirushya intambwe Nyakubahwa Paul KAGAME.

Comments are closed.