Inzego z’umutekano Polisi ,ingabo,n’umurenge wa Runda, bamaze kugaragaza ubushake n’ubushobozi bwo guhashya inzoga z’inkorano muri iki gitondo cyo kuwa 22 Ugushyingo 2018,m’umurenge wa Runda ,Akagali ka Ruyenzi m’umudugudu wa Nyagacaca, m’urugo rw’umuvuzi gakondo Gerard Ndahayo hafatiwemo ibidomoro bikoreshwa mu kwenga kambuca byari byuzuye ndetse nizo bari batetse zikibira, hari kandi n’ibyatsi bikorwamo kambuca byanitse.ubwo inzego z’ubuyobozi bw’umurenge bwahageraga, kuwa 21 Ugushyingo 2018, bagashaka kwinjira m’urugo abari m’urugo barakinze kugeza ku isaha ya saa mbiri ku umunsi ukurikiye ho nibwo bakinguye, DPC wa Kamonyi aherekejwe na Commandat wa station ya Runda, n’inzego z’ubuyobozi basobanuriye abaraho ububi bw’ibyo bintu bakora bitagira igipimo, ko byica ubuzima bw’abaturage,ndetse banashimangira ibihano bifatirwa abakora ibyo, mu ijwi rya Mwizerwa Rafiki Umunyabanga mpuzabikorwa w’umurenge wa Runda, yasobanuye ko ubu ari inshuro ya kabiri Gerard Ndahayo afatirwa mugikorwa cyo kwenga kambuca kuko bwa mbere yafatiwe mu kagali ka Gihara Umudugudu wa kabasanza agacibwa amande y’ibihumbi Magana abiri(200.000) ubu rero icyo itegeko riteganya n’ukuyakuba kabiri akishyura ibihumbi maga ane(400.000)frw.
uyu mudamu yafashwe n’uburwayi ,ajyanwa kwa muganga
bimwe mu byifashishwa mu kwenga Kambuca
igihe uyu muturage akomeje kwinangira ntahinduke cyangwa ngo y’ububahirize amabwiriza y’ubuyobozi n’inama agirwa ashobora gushyikirizwa inzego z’ibishinzwe agahanwa n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi bagaragaje ko ibereyeho kwigisha abaturage, D.P.C wa Kamonyi yagaragaje ubunyamwuga ubwo yasabaga ko uwo mudamu wa nyirurugo wari urwaye afite ikibazo cy’umutima ajyanwa kwa muganga ibisigaye bigakemurwa ariko abonye ubutabazi bw’ibanze.
ibidomoro n’amacupa by’ifashishwa nabakora kambuca
Ubuyobozi bukaba bwatanze ubutumwa ko buri muturage akwiye kuba ijisho rya mugenzi we bakarengera ubuzima bw’abanyarwanda.
Mont jali News.