shadow

Abatekereza b’amateka, bakunze kuvuga ibigwi n’ibirindiro by’umwami Kigeli Rwabugili, abandi bagatangarira ubutwari bwe butagamburuzwaga n’ingeruza z’I shyanga bwatumye yoromya amahanga kakahava.

Umwami Rwabugili yagize ibishya byinshi ku butegetsi bwe no mu mateka y’u Rwanda, ku buryo bugaragarira buri wese. Muri ibyo bishya bitazibagirana harimo kuba ari we mwami wari ufite ingoro za cyami (ingo z’umwami) nyinshi mu gihugu.

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, umushakashatsi ku Muco, amateka n’Ubuvanganzo, mu bami 28 bagaragara mu mushinga wo kubaka u Rwanda, bose bahanze ingoro zisaga 124, nyamara muri zo izisaga 38 zari zihariwe na Rwabugili.

Izo ngoro nizo zabagamo abagore be yari yaragabanyijemo ibyiciro bitatu kandi byari bifitanye amazina ndangatandukaniro ahanini ashingiye ku cyubahiro bahabwaga ibwami. Ingoro za Rwabugili zari mu gihugu, ni izi zikurikira:

  1. Bweramvura bwa Kinihira (Kinihira ya Ruhango), hari kwa Kanjogera nyina wa Musinga na Munana.
  2. Mwima wa Nyanza (Busasamana ya Nyanza), naho hari kwa Kanjogera
  3. Rukambura i Musambira (Musambira ya Kamonyi), hari kwa Nyiramparaye nyina wa Muhigirwa.
  4. Mata ya Muhanga (Muhanga), hari kwa Nyiramarora nyina wa Kamarashavu na Berabose.
  5. Giseke na Nyagisenyi (Rusatira ya Huye), hari kwa Kanjogera
  6. Mwulire wa Save (Save ya Gisagara), hari kwa Kagoyire nyina wa Karunganwa
  7. Ku Muganzacyaro wa Runda na Gihara (Runda ya Kamonyi) birashoboka ko nta mugore yahashyize
  8. Ku Ngara za Bumbogo (Bumbogo ya Gasabo), hari kwa Kanjogera
  9. Gasabo ka Rutunga (Rutunga ya Gasabo), hari kwa Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa

10.Kayanga ka Rutunga(Rutunga ya Gasabo), hari kwa Nyiraburunga

  1. Nyarubuye rwa Kigali (Kigali cya Nyarugenge), hari kwa Kanjogera
  2. Kabuye ka Jabana (Jabana ya Gasabo), hari kwa Kanjogera
  3. Kabasanza ka Runda(Runda ya Kamonyi), hari kwa Nturo (Umutwakazi)
  4. Rwamagana (Kigabiro cya Rwamagana), hari kwa Nyiranshongore
  5. Gatsibo k’imitoma (Gatsibo ka Gatsibo), hari kwa Kanjogera
  6. Sakara mu Gisaka (Gahara ka Kirehe), hari kwa Kanjogera
  7. Mu Ruhango rwa Kigali (Kigali cya Nyarugenge), hari kwa Nyambibi, wa kabiri, aho asendewe hashyirwa Muserekande Nyiragahumuza.
  8. Gitovu na Mpemba (Ntongwe ya Ruhango), hari kwa Mukaremera
  9. Rwamaraba (Nyamabuye ya Muhanga) hari kwa Nyambibi wa mbere nyina wa Nshozamihigo
  10. Nyamagana ya Nyanza (Mukingo ya Nyanza), Hari kwa Nyirabaziga
  11. Rubengera mu Bwishaza (Rubengera rwa Karongi), hari kwa Nyirandilikirwa
  12. Nyamirundi mu Kinyaga ( Bushenge ka Nyamasheke), hari kwa Mucuma wa Rwampembe
  13. Mata ya Kigarama (Cyuve ya Musanze), hari kwa Nyambibi wa Rushingwankiko, wa mbere nyina wa Nshozamihigo
  14. Rugeshi (Cyuve ya Musanze), hari kwa Nyambibi ya Rushingwankiko.
  15. Mbungo mu Bufumbira (Uganda), hari kwa Kumukera nyina wa Nyindo, aho aviriye ibwami rwahawe Berabose umukobwa wa Rwabugili na Nyiramarora,
  16. Kageyo ka Cyingogo (Kageyo ka Ngororero), hari kwa Kangeyo ka Kanyabujinja, umuhundwangeyo wa Ngarambe.
  17. Nyamasheke ya Kinyaga (Kagano ya Nyamasheke), hari kwa Nyirandilikirwa.
  18. Nyakarengo ku Ijwi (Ijwi rya Congo), nta mugore yahashyize
  19. Mu Ngeli muri Nyaruguru (Kibeho ya Nyaruguru), niho hari haragabiwe Kagoyire bitaga Umusana wo mu Magaju.
  20. Kamonyi (Ngamba ya Kamonyi: Urw’umuhango), hari kwa Kabarere ka Shumbusho, nyina wa Rwampungu wa Gashamura, umutsobe w’umwiru
  21. Mukingo ( Mukingo ya Nyanza: Urw’umuhango), hari kwa Nyirabaziga
  22. Buhazi (Rubengera ya Karongi: Urw’umuhango), hari kwa Nyirandilikirwa
  23. Munyaga (Munyaga ya Rwamagana), hari kwa Nyambibi wa gatatu, mwene Ruganguka.
  24. Rugenge muri Ngenda (Nyarugenge ya Bugesera ), hari kwa Murerwa wa Ngwije
  25. Rutaraka mu Mutara ku Muvumba ( Nyagatare), hari kwa Nyirambibi (Umuja wa Rwabugili mwe Ntare Rwamigereka wa Nkole yigeze kunyaga inka)
  26. Ku Ruganda ( Kamembe ya Rusizi), hari kwa Gatoyi nyina wa Cyitatire
  27. Ku Nzinza ( ku Itambi ya Congo), nta mugore yahashyize
  28. Muyumbu mu Ndorwa (Kiyombe cya Nyagatare)

Kanjogera wari umugore w’inkundwakazi wa Rwabugili, ni we wari wihariye ingoro nyinshi, yari afite ingoro zigera kuri 8 yagengaga, agakurikirwa na Nyambibi nyina wa Nshozamihigo wagengaga ingo eshatu.

Author

mont jali