U Rwanda rutanga ikizere ku mibereho myiza y’abaturage , nkuko bigaragara mu ikiganiro Dr Chris Murray yabwiye The lancet ati “Hamwe turabona impinduka, ahandi ukabona ko rwose ibintu bidatirimuka, byose biterwa n’uko urwego rw’ubuzima rwubatse. Hari abashyiramo imbaraga, hari n’aho bitagenda uko bikwiye kandi uru ni urwego rufite uruhare mu kuba abantu bashobora kubaho igihe kirekire.”
Inyigo yakozwe Institute for Health Metrics and Evaluation gikorera i Seattle muri Washington, Dr Kyle Foreman, Ushinzwe ishami ry’ibarurishamibare yatangaje ko izi ndwara zititaweho zazasiga habi aka karere Afurika y’Iburasirazuba yatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuzima, The Lancet, igaragaza ko nta gihindutse, mu 2040 abanyarwanda bazaba bageze ku myaka 74.8 y’icyizere cy’ubuzima, cyangwa imyaka 77.8 igihe ubuzima bwaba bubaye neza kurushaho.
Kenya ngo abaturage bazaba babasha kurama imyaka 73.9, gusa ngo iki gihugu gishobora gutungurana abaturage bacyo bakazaba bashobora kubaho kugeza ku myaka 78. Tanzania iza ku mwanya wa gatatu n’imyaka 64.3, icyo gihe ikazagera ku myaka 72.3; yashyiramo agatege imyaka y’uburambe ku baturage bayo ikaba ari 75.9.
Kuri ubu Uganda iza ku mwanya wa kane n’imyaka 62.2, bigateganywa ko mu 2040 abanya-Uganda bazaba baramba imyaka 69.5, bakabya ikazaba 72.8.
Ugereranije n’aho Uganda byitezwe ko izaba iri muri uwo mwaka, bigaragara ko ari hafi y’aho u Rwanda ruri mu 2018.
N’ubwo bimeze bityo ariko, abatuye Afurika y’Iburasirazuba ngo bazazahazwa cyane n’indwara zitandura nk’umutima, diyabeti, indwara zibasira ibihaha, impyiko, umubyibuho ukabije na kanseri y’ibihaha, nka bimwe mu bishobora kuzadindiza ukuramba kw’abahatuye.
.
hashingiwe ku bitangazwa n’ikigo cyakoze ubushakashatsi usanga igihugu cy’ Espagne aricyo kiza ku isonga 85.8, rwego rw’isi mu 2040 hagakurikiraho, u Buyapani = ku mahirwe ya i n’imyaka 85.7, Singapore ya gatatu n’imyaka 85.4, mu gihe u Busuwisi bigaragara ko abaturagee babwo bazaba abafite amahirwe yo kubaho ku kigero cy’imyaka 85.2.
Dr Chris Murray yabwiye The lancet Umuyobozi mukuru w’Ikigo cyakoze ubu bushakashatsi, ko icyegeranyo cyakozwe ku mpamvu zitera impfu 250 mu bihugu 195.muri Africa abanyarwanda bafite amahirwe yo kubaho mu cyerekeza cya 2040 kugeza ku myaka n’imyaka 67.8,hagakurikiraho igihugu cya Kenya kuri 66.9Inyigo nshya yagaragaje ko u Rwanda ruzaba ruri ku isonga mu kugira abaturage bafite icyizere cy’ubuzima kiri hejuru muri Afurika y’Iburasirazuba, igihe imibereho bafite uyu munsi yaba ikomeje gutera imbere.
iyo hakozwe ibyegeranyo nk’ibi buri gihugu bireba bigifasha kumenya icyerekezo cy’imibereho y’abaturage n’ibikenewe mu by’ubukungu.
abashinzwe kwita ku mibereho myiza y’abaturaga bakamenya icyo umuturage akeneye ,ndetse hakanozwa urwego rw’ubuvuzi, aha hagaragazwa muri ibi byegeranyo ibyo abaturage bakeneye bigafasha buri kiciro gutunganya igena migambi yacyo muri gahunda zifitiye abaturage b’ibihugu byabo akamaro.
aha icyo twagarukaho by’umwihariko ku Rwanda ni gahunda ya leta yo kwita kubageze mu zabukuru dusanga mu byiciro bitandukanye ndetse bitari na henshi mu karere k’ibiyaga bigari u Rwanda rubarizwamo, nk’ibigo byubakiwe abageze muzabukuru birimo abakecuru b’incike ,amafaranga ya VUP ,n’ibindi ibi bikaba bitanga ikizere cy’ejo hazaza ku mibereho y’abanyarwanda..
Mont jali News.