ABE WORKOUTS ni ikipe y’abanyarwanda babiri bo mu Bufaransa rikora ibikorwa bijyanye na siporo ya Fitness&Musculation. Iryo tsinda rigizwe na HIRANA Clement, ushinzwe ibijyanye na siporo (athlete) hamwe na KAREKEZI Pierre umuhagarariye (manager).
ABE WORKOUTS imaze imyaka ine ikora ibikorwa byayo ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubufaransa. Yatangijwe ahanini umugambi ari ukugira ngo ibikorwa bya HIRANA Clement bimenyekane hose ku mbuga nkoranyambaga (social networks) mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse binarenge imipaka. Nyuma twaje gusanga binashoboka ko tubigira umwuga.
Nyuma y’imyaka ibiri, HIRANA Clement yari amaze kugira umubiri ushobora kwerekanwa mu marushanwa amwe n’amwe mu Bufaransa. Ni ko gufata umugambi wo kwiyandikisha nka ABE WORKOUTS mu marushanwa ngarukamwaka ‘MUSCLESHOW PARIS’ aba ku rwego rw’igihugu. Muri ayo marushanwa HIRANA Clement yahatambukanye umucyo tubasha ko kwegukana umwanya wa mbere mu cyiciro cya FITNESS ku batarengeje ibiro 75 mu w’2016.
Icyo gikombe cyaduteye kongera intera mu marushanwa akurikira. Twongeye gutumirwa mu rindi rushanwa bita MUSCLEMANIA PARIS. Muri iri rushanwa mpuzamahanga ryabereye i Paris, ABE WORKOUTS yabaye iya kabiri muri batanu ba mbere batowe, nuko mu mwaka umwe tuba dutahanye ibikombe bibiri.
Kuri ubu twatumiwe mu yandi marushanwa yo ku rwego rw’ikirenga azabera mu Bwongereza (WBFF : World’s Beauty Fitness and Fashion show) mu mwaka w’2019. Ubwo butumire bwatugezeho nk’ikipe izaba ihagarariye igihugu cy’u Rwanda muri ayo marushanwa. Ubu turi mu myiteguro izamara amezi 10.
ABE WORKOUTS yiyemeje gusangiza Abanyarwanda amakuru ku byerekeranye n’aho imyiteguro tuyigeze. Ibi tukazajya tubikora nk’uko bimenyerewe ku mbuga nkoranyambaga zacu (Instagram, Facebook, Whatsapp, Youtube, n’ahandi) tunabashishikariza kudutera ingabo mu bitugu maze twese hamwe tukazamura ibendera ry’u Rwanda muri ayo marushanwa !