shadow

Nyagatare cumi na babiri   ku Nshuro ya  gatatu  muri gereza y’abana bitabiriye ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza 2017-2018

Mu gihugu hose hateganyijwe ibizamini bisoza umwaka w’amashuri 2017-mu banyeshuri bakoze ikizamini harimo abana bafungiye muri Gereza juvenile prison akaba ari ikiciro cya gatatu, ubu hakaba harimo n’abandi bana batandatu bategereje kubazwa  mu kicyiro rusange.Iyo batsinze ibizamini bya Leta, bahabwa amahirwe yo gukurirwaho ibihano bari basigaje bakajya mu buzima busanzwe,n’igikorwa cyiza cyo gutuma uumwana ahinduka,ndetse n’abo basanze bikabaha isomo ko igihe cyose umwana yitaweho ahinduka.ubu bamaze kuba 55 bahise bahabwa Imbabazi na Perezida wa Repubulika.

abana bajyanwa gufungirwa muri gereza y’abana I Nyagatare akenshi, baba barahuye n’ikigeragezo cyo gufata abana ku ngufu, kandi nabo ari abana,nicyo cyaha kiganje mu byaha biregwa abo bana, ikindi habamo abakoreshwa n’abantu mu kuroga ingo baturanye,ibi byose hamwe n’ibindi bikorwa n’abana baba baravuye mu miryango yabo bakajya gukorera imilimo inyuranye yo mungo kubera imibereho y’iwabo hatabujijwe ko hari n’abana bararurwa n’abandi.

ati “Iyi ni inshuro ya gatatu abana bakora ibizamini bya leta kandi ababikoze bose babitsinze neza.”

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagorwa rw’u Rwanda ni ikitegererezo mu kwita kubana mu bihugu duturanye. ubu hakaba hari abacungagereza bari hirya no hino mu butumwa bw’amahoro aho bagiye guhugura abandi mu bunyamwuga,harimo n’abaherutse kwambikwa imidari muri Congo Brazaville bayobowe na Alex Murenzi.

                                            Mont Jali News

Author

mont jali