shadow

Martine Moïse, umugore wa Perezida wa Haïti     (Photo Internet mu ikoti ry’ubururu),

 

Martine Moïse, umugore wa Perezida wa Haïti  n’umwe mu baje mu nama yo kuboneza urubyaro, yatangiye ku wa 12 ikazasozwa kuya 15 Ugushyingo 2018, Madamu Martine yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe n’abandi ba nyacyubahiro harimo,Dr Hakiba Solange n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Urujeni Bakuramutsa.Dr Ndimubanzi Patrick Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze,Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Marie Étienne.

Martine Joseph Moïse ni muntu ki ? umufasha wa Jovenel Moïs Yavutse ku wa 5 Kamena 1974, w’abana babiri,umugabo we ni perezida wa 42 wa Haiti kuva muri gashyantare 2017.akaba yaje mu Rwanda aje kwitabira inama  Mpuzamahanga  ya ICFP  yatangiye kuwa 12 ikazasozwa 15 Ugushyingo 2018 ,iyinama ya ICFP Ugushyingo 2018. Izitabirwa n’abantu bavuye mu bihugu ijana na cumi basaga  ibihumbi bitatu.mu bategerejwe harimo Toyin Ojora Saraki watangije Wellbeing Foundation Africa. nk’Igikomangoma cya Jordan, Sarah Zeid

Ibiri ku murongo w’ibyigwa harimo kuboneza urubyaro, kugera ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu 2030 .uburyo bunoze mu guhererekanya amakuru mu kunoza urubyaro,ubuzima bw’imyororokere,no kureberera hamwe uruhare rw’urubyiruko hongerwa imbaraga muri gahunda zo kuboneza urubyaro.

urubyiruko rw’itabiriye iyi nama rwasuye ikigo Nderabuzima cya Nyamirama mu karere ka kayonza .Dr gashumba Diane yaboneyeho kubabwira aho urwanda rwavuye naho rugeze  m’ubuzima bw’imyororokere, ndetse n’uburyo urubyiruko rwahawe amahirwe yo kugezwaho service zinoze.m’ubuzima bw’imyororokere.

Nkuko bigaragazwa na Raporo ya gatanu y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku Miturire n’Ubuzima (RDHS 5) yerekanye ko ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 13,497, bugaragaza ko mu 2005 umugore umwe yabarirwaga impuzandengo y’abana 6.1, mu 2014/2015 yageze kuri 4,2. Intego ni uko baba 2,3%.

Ibarura ryo mu 2012 ryerekanye ko umubare w’ Abanyarwanda ushobora kwikuba kabiri hagati y’imyaka 20 na 25. Iyo gahunda zo kuboneza urubyaro zitabaho byashoboraga kuba nko mu myaka 10 na 15.

Iyi nama ikaba yitezweho byinshi muguhindura ubuzima bw’umuryango,aho usanga umugore w’umunyafurika kazi , ahinga, avmoa, atashya, ahetse, ninda zitateganyijwe rugeretse .iyi gahunda ikazashyiraho umurongo w’ihererekanya amakuru no gutanga service zinoze.

                                                        Mont Jali News

Author

mont jali