shadow

kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018,  Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ejo hazaza ha Afurika hazashingira ku ngamba zikomeye zigamije guhashya ruswa mu nzego zose.

Yabitangaje, ubwo yatangizaga Inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika ku Burenganzira bw’Abagore igamije guhashya ruswa.

yavuze ko kurwanya ruswa muri Afurika bikwiye kuba ibya buri wese by’umwihariko abagore kuko ari bo bazahazwa cyane n’ingaruka zayo.yongeho ko igihugu ruswa yagezemo igishegesha ,ndetse ikadindiza gahunda zose z’iterambere

Ati “Ruswa iza mu buryo bwinshi kandi ikagaragara mu nzego zose z’imibereho haba mu bihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Igira ingaruka nyinshi ku bukungu, ikunyuguza ibigega by’igihugu bigatuma igihugu cyongera amadeni.”

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko igihugu kirimo ruswa, ku mwaka ubukungu bwacyo busubira inyuma ku kigero kiri hagati ya 0.5 % na 1% .

Byagaragaye kandi ko buri mwaka miliyari 50 z’amadolari ya Amerika ziburirwa irengero muri Afurika, mu gihe 43 % by’abaturage bayo bugarijwe n’ubukene.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko aho ruswa yageze nta mushoramari uhifuza kuko nta nyungu n’umutekano w’amafaranga ye aba ahabona.

Yagaragaje kandi ko imunga imitangire ya serivisi nziza, ibikorwa remezo ntibikorwe cyangwa bigakorwa nabi ku buryo ingaruka zigaragara ku bagore n’abana.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kubera gushaka inyungu z’igihe gito muri ruswa, bibabaje kuba usanga urubyiruko rumwe rusigaye rubigenderaho rukumva ko nta mpamvu yo kuvunika rukora.

Yavuze ko ejo hazaza ha Afurika hazava mu guhuza imbaraga, abantu bose bakarwanya ruswa nta kujenjeka.

Ati “Twese nk’abafata ibyemezo dufatanyije n’abaturage, tugomba kurwanya ruswa iwacu, nta bwoba dufite cyangwa kujenjeka kubera ko iterambere ry’umugabane wacu, umutekano n’ejo hazaza h’abana bacu ni icyo bizashingiraho.”

Yavuze ko abagore bakwiye guhabwa urubuga mu myanya ifatirwamo ibyemezo, kuko byagaragaye ko mu nzego bayoboye badakunze kujenjekera ruswa.

Yahaye umukoro abagore by’umwihariko bagize Inteko zishinga amategeko muri Afurika, kwigaragaza mu kugenzura za Guverinoma no gushyiraho amategeko n’ingamba zigamije guhashya ruswa.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko nyafurika, Jamila Ksiksi Debbech, yavuze ko u Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika mu guha urubuga abagore mu myanya ifata ibyemezo no kurwanya ruswa.

                                                         Jamila Ksiksi Debbech  photo internet 

Debbech yavuze ko kurwanya iyo ruswa  bitakabaye ibya za Leta gusa, ahubwo n’abagore ubwabo bakwiye kubigaragaramo nk’abagirwaho ingaruka nayo.

Ati “Abagore tugomba kugaragaza ubufatanye mu kurwanya iki cyago. Dukeneye inteko zishinga amategeko muri Afurika zikora kandi zigaterwa inkunga n’abanyapolitiki kugira ngo hafatwe ingamba zihamye. Ntabwo Leta n’ibigo byazo zarwanya ruswa zonyine, buri nzego z’abantu zigomba kugibiramo uruhare.”

Igenzura ryakozwe n’Ishami rya UN  ryita ku Iterambere (UNDP) mu 2012, ryagaragaje ko 76% by’abagore babajijwe bavuze ko bigeze kwimwa serivisi rusange kubera ruswa.

Abagize Inteko Nyafurika bategura inama kabiri mu mwaka hagendewe kuri gahunda y’Inteko rusange za PAP, hagamijwe kureba cyane  ku nsanganyamtsiko iba yashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri uwo  mwaka ariko bita cyane ku ruhare rw’abagore.

Mont jali news

Author

mont jali