Abatwaye ibinyabiziga ntiborohereza abafite ubumuga bwo kutabona kwambuka imihanda bitwaje Inkoni Yera.
Abafite ubumuga bwo kutabona bateraniye mu Karere ka Gisagara umurenge wa Ndora bizihiza umunsi mpuzamahanga w’Inkoni Yera ukaba umunsi ngaruka mwaka ku nshuro ya cumi mu Rwanda,Umunsi utegurwa.n’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona, wizihijwe kuwa 24 Ukwakira 2018 ,ubusanzwe uba kuwa 15 Ukwakira ku isi ,urugendo rwatangiriye k’umurenge wa Ndora rugarukira ku Karere ka Gisagara.
Hon Eugene Musolini uhagarariye abamugaye mu nteko Ishingamategeko
uhagarariye abamugaye mu nteko nawe yifatanyije n’abandi,hagarutswe kubikorwa byagezweho n’abagize urugaga rw’abatabona mu Rwanda.
By’umwihariko abatuye mu majyepfo,n’abandi baturetse mu mpande zose z’igihugu bishimira aho inkoni yera ibagejeje, kuko niyo mboni y’ijisho ry’uyikoresha, Umutesi Liliane nawe wagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka icumi, yagize ati “Iwacu mu karere ka Kicukiro umubare munini w’abatwara ibinyabiziga nta gaciro baha umuntu ubana n’ubumuga bwo kutabona niyo yaba afite inkoni yera.”
Imbogamizi : inkoni yera ntaho wayikura mu Rwanda , uretse no kuba ihenze igura amafaranga ari hagati y’ibihumbi makumyabiri na mirongo itatu,nkuko bitangazwa n’umwe mu bagize komite nyobozi ubumwe bw’abatabona bwana Severini Ingabire,kuko itagurwa ku bwisungane mu buvuzi (Mituweri) nkuko izindi nsimburangingo bimeze .
Abantu ibihumbi mirongo itanu na birindwi na Magana atatu na cumi na bibiri ba bana n’ubumuga bwo kutabona mu Rwanda harimo abazikeneye . ariko ubushobozi burabakumira iyi mibare yagaragajwe n’ibarura muri 2012.
Iki kibazo cyahise gisubizwa n’umuyobozi Mukuru w’ubumwe bw’abatabona Dr Patrick Suubi,ko harimo gukorwa ubuvugizi mu nzego z’ibishinzwe , iyi ngorane hamwe n’izindi niyo ku dasobanukirwa n’akamaro k’inkoni yera ku batwara ibinyabiziga, ko bagiye ku bisobanura mu buryo bwimbitse.Bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano w’ibinyabiziga mu muhanda Traffic Police.
Yunganiwe na Hon Eugène Musafiri,abamara impungenge ko leta igerageza uburyo bwose ngo zigere mu gihugu cyose kandi zigurwe k’ubwisungane bw’ubuvuzi.
Icyizere kirahari ko bishoboka nyuma yo gutanga amabwiriza mashya y’imyubakire mu gihugu kuko ubu amazu yose ahurirwamo n’abantu benshi afite inzira z’abamugaye , ndetse hakaba harakozwe na gahunda yo kugura imodoka mirongo itanu, zifite inzira y’abamugaye mu byiciro byose.,zikeneye no kongerwa zidahagije aha twavuga nka Bus za KBS na Trinity.
Uko iminsi yagiye ishira indi igataha imyumvire y’abanyarwanda yagiye itera imbere, abamugaye bariga mu mashuri n’abandi bana, bari munzego zitandukanye z’ubuyobozi bikaba ibyo gushimwa. .
Mont Jali News.