shadow

Imyaka isaga 130 irashize ku ikubitiro irushanwa ry,umupira wamaguru ribayeho (english football league)hari nandi yavuste nyuma yahinduye isura bitewe naho isi igeze, urebye nko   kunkweto, imyenda , imipira bakina  ,ibibuga bakiniraho  amategeko abagenga  nibindi… bitandukanye byagiye bihinduka bigashyirwa kurundi rwego. Abakunzi  baruhago bo bavuga ko  ikoranabuhanga ryagiye ryoroshya ubuzima ku isi ritasize inyuma  n’umupira wamaguru kugezubu   ukunzwe n’imbaganyamwinshi.

Muntangiriro , ibibuga bakiniragaho byari itaka ririho imirongo igaragaza aho ikibuga kirangirira ntarushundura rwabaga mu izamu  ibi bigateza impagarara (urushundura rwambere rwakozwe na john brodiemu 1891) abakinnyi bambaraga imyenda n’ inkweto byihariye ariko kurubu byagiye  bihindura isura kubera ikoranabuhanga.

Impinduka zikomeye zabayeho zinagarukwaho muri ikigihe zirimwo :Goal-line Technology, Vanishing Spray, Video Assistant Referee(VAR), Electronic Performance and Tracking Systems (EPTS) .

Goal Line Technology

Irikorana buhanga rikora kuburyo bwarukuruzi( sencor)akuma gato gashyirwa mumupira kuburyo dukorana byahafi nisaha yumusifuzi abayambaye ku kuboko ubu buryo bukoreshwa cyane mu marushanwa mpuzamahanga nki gikombe cyisi igikombe ,icyuburayi  nandi marushanwa akomeye y’iburayi.

                        Goal Line Technology yifashishwa mukumenya niba umupira warenze umurongo 

 

Vanishing Spray

Abakurikirana umupira  babona agacupa umusifuzi aba  yashyize inyuma kaba karimo umuti usa n’umweru akoresha muguca umurongo ntarengwa abakinnyi batagomba kurenga( Heinen allemagne) niwe wazanye ubu buryo mu 2000 buza kwemerwa mu2002 mugikombe cyisi  2014 vanish spray yagize agaciro.

Iyo bagiye guhana ikosa bateretse umupira umusifuzi yifashisha ifuro riva muri akogacupa  muguca umurongo abakinnyi batagomba kurenga

 

Video Assistant Referee

Ikoranabuhanga rya Var ryatangiye gukoreshwa muri 2016 ,naryo riri muri bimwe mudushya twagaragaye cyane mugikombe cy’Isi cya 2018 , umusifuzi wunganira uwo hagati yitegereza   amashusho aba afatwa naza camera , agakoresha utwuma bambara mu matwi , abwira umusifuzi   wohagati ikosa rya kozwe mukibuga , cyangwa akamusaba kujya kureba igikorwa cyabaye akoresheje  mudasobwa ziba ziri kukibuga.

               Video Assistant Referee  , umusifuzi wo hanze aba akurikira uko umukino ugenda

 

Electronic Performance and Tracking Systems(EPTS)

Mu marushanwa akomeye iyo umukino urangiye bagaragaza  imibare itandukanye harimo inshuro umukinnyi yakoze  kumupira  uwirutse ibirometero byinshi inshuro muri rusange ikipe yakoze k’umupira, irikorana buhanga  riba riri mumyenda y’umukinnyi yambaye.

 Irikoranabuhanga rigafasha gukurikirana neza uko umukinnyi yitwara  mukibuga

nubwo haribimwe byahindutse  mumupira wamaguru hari ibitaracyemutse burundu nko kuba rihenze cyane rigakoreshwa mubigu byateye imbere gusa bikaba imbogamizi kuko abakinnyi batabona amahirwe angana  kandi bakina umukino umwe   gusa abenshi bemerako haribyahindutse icyitezwe nuko mumyaka irimbere bashobora kuzanjya bambara ingofero zibarinda kuba ubwonko bwabo bwakwangirika  mugihe batera umupira n’umutwe .

 

Mont jali news                  

Author

mont jali