Kamonyi-Ngamba: Umurambo w’umuntu watoraguwe ku nkombe z’uruzi rwa Nyabarongo kuwa 25 Ukwakira 2018
Kamonyi imirenge ya Runda, na Rukoma ,imaze kuba irimbi ry’abagwagasi, yihariye umuhigo wo kuba ahantu hamaze kuba irimbi ry’abagwagasi ikibazo cyaburiwe igisubizo ukuntu Akarere ka kamonyi ariho hamaze kuba ikimoteri cy’abantu bahotorwa ntibamenye ababishe, bikarangira baje kujugunywa mu Karere Kamonyi, ahabonetse iyo mirambo myinshi n’umurenge wa Runda ku ishyamba rya Sadi Baranyeretse mu kabagesera
yatoraguwei Runda-kabagesera mu ishyamb ryo Sadi Baranyeretse
na Rugalika, abajugunya iyo mirambo ubu bahinduye icyerekezo bimukiye mu m’umurenge wa Rukoma hatoraguwe imirambo y’abagabo babiri bishwe banizwe nkuko aya makuru yatangajwe n’ Igihe.com n’Intyoza.com, kuwa 19/10/2018, ndetse byemejwe na Umunyabanga Nshingwabikorwa w”umurege wa Rukoma amakuru aturuka aho iyi mirambo yatoraguwe ahamya ko hafashwe amafoto n’inzego z’ubuyobozi ariko ntanimwe yashyizwe ahagarara ngo imirambo bene yo babe bayimenya ,yaba polisi cyangwa ubuyobozi bw’Akarere bube bwagaragaza isura ngo abantu bahererekanye amakuru uretse kuvuga ngo basanze bambaye ubusa,kandi basobekeranyije amaguru,nta photo yabo yagaragajwe ngo uwabuze uwe abamenye,iyi nkuru mbi yakurikiye izimira ry’umwalimu witwa Daniel w’igisha kuri Groupe Scolaire Isonga nawe wazimiye ava iwe muri weekend nubu umuryangowe ukaba warumiwe ariko umumotari wamuvanye iwe murugo akaba ntamakuru yahaye umuryango we nkuko bivugwa n’inshutize zahafi.
Abaturage baganiriye bavugira mu matama batinda ku kibazo cy’umutekano kuko aho hantu hajugunywa iyo mirambo ni ku muhanda nyabagendwa, ni hafi y’ingo z’abaturage kandi sinakure cyane y’ibiro by’Akagali,Kuva mu 2018 m’Umurenge wa Runda hamaze gutoragurwa imirambo ine.
Umurenge wa Rukoma: ahatoraguwe imirambo yabagabo 2 Kuya 19 Ukwakira 2018
Ubwicanyi nkubwo ariko ubukozwe n’abaturage baho abishwe bakamenyakana,abaturage baturiye iryo shyamba rya Kanyinya abicanyi bahinduye irimbi ry’abagwagasi bibaza uburyo baca mu ryahumye abashinzwe umutekano,irondo, ikindi gitangaza abaturage n’uburyo aba mbere Babona iyo mirambo bahora ari aba motari,bazindutse, icyo baba ikindi ukibaza bagiye gushaka mu ishyamba muri urwo rukerera,witegereje ifoto y’ishyamba batoraguwemo,wibaza icyo uwo mu motari yaragiye gushakayo,ndetse n’impamvu bagaragaje ishyamba ntibagaragaze isura y’abishwe,bakavuga ngo yari yambaye agapira hejuru nta bara,n’ibindi byatuma umuntu amenya umuntu we.
Kandi nta narimwe hari hakurakiraho inama zo kubwira abaturage ni abo bantu barabonye bene wabo,n’impamvu Kamonyi ariho bihariye umuhigo wo kugira abagwagasi benshi iki n’ikibazo gikwiye gushakirwa igisubizo twibutse ko ari nako AKarere kavugwamo impfu nyinshi mu turere tugize u Rwanda mu mpanuka z’ibirombe, abaziguyemo bakitwa abajura ba mabuye y’agaciro, ntawitwa umukozi ngo umuryango we uhabwe impozamalira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’inzego z’umutekano zikwiye gusobanurira abaturage niba abo bantu bamenyekana ari abishwe, ndetse n’ababishe.
Ikibazo cy’umutekano muri Kamonyi kigiye kuba ingorabahizi,uretse abaza kuhajugunya abapfu, hiyongeraho urugomo ,usanga ahahurira abantu benshi ku ma Centre nka Ruyenzi,GIhara, mu Kaje mu Kabagesera,ibi byose bikururwa n’ibiyobyabwenge bihakorerwa,bya muriture, ndetse n’urumogi, bihacuririzwa,hiyongeraho utubari duhora dufunguye n’abasinzi ba baye imbata, batagira umulimo kandi batabura ayo banywera.
Bikageza nubwo abanyerondo biha ububasha bwo guca abaturage amafaranga ngo basanze benga muriture barangiza bakayagabana bakumva ko ari ibisanzwe.
Ibi kandi byaje bikurikira umuturage Dasso w’Akagali ka Kabagesera yaciye amafaranga ibihumbi mirongo itanu,bigeze mu nzego z’ubuyobozi biba impfabusa, cyakora yarashyekewe asubiyeyo atambaye umwenda w’akazi agiye gushaka andi bamufata mpiri yahakuwe n’amasengesho akizwa n’amaguru.
Mpariye abasomyi !
Mont Jali News.