shadow

Col Epimake Ruhashya yavutse 1939 atabaruka kuya 5 Gashyantare 2010,imilimo ye yanyuma yakoze yari umujyanama waa Minisitiri w’Intebe,agatabo ke ka Rucunshu yanditse ku mateka yaranze ingoma ya cyami kuva 1895.dukomeje ku bagezaho ibikubiyemo

U Rwanda rwarayenze, Amakimbirane yaravutse,

Biyambaza indagu,Bashakisha mu ntama,

Inkoko zisegurwa ubutitsa, Bashaka insinzi

Itsindira igihugu,Cyadutswe n’umwiryane.

Inzuzi zirirabure ze!Bitabaze abakurambere,

Bambaze ba mibambwe,Nyiramibambwe I Nyabadaha,

Watikijwe n’umuriro n’abaja be,I Mururu bise Buhima-Ndyalya,

Mutabazi I akagwa ku gasi,Ku “Mazimabi” umugezi wa Mushubati.

 

Mibambwe I watangaje,Yirotesha umwana urira

Yataye isaro ryamizwe n’inkoko,Ali amaco yo kurongora Matama,

Yubaka ku karambo ka Rukore,Akitera iwe Remera iy’Abaforongo,

Akica umugore n’abana,Ngo hato hatima umwana w’umwega

 

Basetsa Mibambwe Gisanura,Sekarongoro Rugabisha-Birenge

Yicishije Kamegeli urutare rucanye,Rukitwa urwa KAMEGELI

Akicisha Mikomanya igisuti cy’umusave,Nawe yarafashwe n’umufunzo,

Ukamutsinda I Ruganda rwa Bumbogo.

Basetsa Mibambwe Sentabyo,Warwanwe na GATARABUHURA,

Akibagirwa urushako,Uretse Nkenzabo yabyaye,K’umuhimakazi bahuye,

Na GAHINDIRO ka NYIRATUNGA,Agapfa bucike,Yishwe n’ubushita.

 

Kabare yejeje ize,Yiyegereje abe,Abashaka icy’Imana ishaka,

Cyagaragaye mu ndagu, Kwimika nyili Ubwami,Wasekewe n’abakurambere,

Ugaragiwe n’abagaragara,Uvuka mu ndili y’Abami.

 

Kwitegura byararangiye,Umunsi utazwi ,Utezwe nk’uw’igisambo

Kongorerana bihanze,Icumu ridafashwa hasi,Inkota yarafashwe mu bitugu,

Ibitotsi byarabasesereye,Kugoheka byaracitse.

 

                             Ibintu bicike

Umwami ari ku  Rucunshu kwa RWATANGABO n’ingabo ze,

Ugushyingo guhereza ukuboza,Nta mwaka ushize Rwabugili atanze

Ku gica munsi,Inyana zisubiye iswa,Abana b’urwiririza,Bakina n’inzuki,

Batebanywa guhamya,Batera intobo imitiba,Bayirasa impiru,Rubanda rugandagaje,

Intwaro impande zabo,Rutarindwa yozwa.

 

Inzuki zisohoka imitiba,Zanura ababyagiye,Bakwira imishwaro,Imirindi irirangira,

Abo kwa kanjogera,Bitega igitero,Babambira mu mayira,Inkota zakuwe.

 

Bashyigashyiga Musinga,Nyina yambara ikizingo,Azinga igitero,

Bahumbya ubutitsa,Basetsa abakurambere,Bamurikirwa inka,

Bakirirwa amat,Baherezwa umwaka mushya.

 

Ingabo zirakacirana,Ziburamo ingamba Kaningu wo kwa Kabale,

Waje atabaye,Yiyemeje iyo ntambara,Yategerejwe kuva hambere,

Y’ubushake bw’Imana,Yanga kuyisibya.

 

Abahunzi b’inzuki,Abaabacumita mo icumu

Ati : “icyategerejwe kibe”Imyambi irarekwa

Yinjira igihumbi,Inkota ihabya amaboko,

Amacumu yahuranya imbavu,Amabuye yasa impanga.

 

Ingoma ijya ku karubanda,Ihamagara rubanda,

Gutabara umwami,Umurishyo uvanga n’induru,

Wikirizwa n’umuborogo ,W’abagore n’abasamba,

Hikubitamo amarira y’abana,Abahwera bahirita.

Imirambo ishashe RUCUNCU,Ihekeranye mu mayira,

Yabaye ibisure by’amaraso,Inzira ari umugende w’umwisheke,

Imwe yageshwe ibisabo,Indi nta mitwe,

Amara n’imitima,Bihunwahunwa n’imbwa.

 

Induru iba ndende ,Imilishyo yakiranya mu Gihugu

Buli wese yitabira impuruza,Yitwaza icyo ashyikiriye

Umuhoro-ikibando-icumu,Uhebye afata ibuye

Abahuruye barayoba,Batera uwo batabaye.

 

Mukadata-igihe Kabale,Uteganya ibizaba

Intumwa azikwiza hose,Mu masangano y’inzira

Bayobya abatabaye,Abahuruye basanga Kabale

Batera RUTARINDWA,Bazi ko bamuvuna.

 

Urwiririza ntirwigaye ubuke,Batinda gutabara

Bijihije urugamba,Ntibatinya ab’urwego

Kubasoka imisakura,Basakiza Kabale

Barwanira kwicoka mu nzu,Gufata mpiri MUSINGA.

 

Inshuro zibaye ebyiri,Birinda inkongi

Kanjogera ari hafi kwiyahura,Agiye gusogota umuhungu

Ingabo abatanyagwa za rwamanywa,Ziturutse ibudaha

Zisakara I RUCUNSHU,Ziyobwa nk’abandi.

 

Abatanyagwa batera uwo batabaye,Urwiliriza rushira ubukana,

Rwagabanyijwemo bamwe,Barukubita inkubi ,

Imyambi y’urubura irisesa,Kwa Rutarindwa barirunda,

Barwanira ku rugo,Akaruru ari kose.

 

Rutarindwa ari mu marembo,Umwami amuhita ku kibero,

Yikingira inkike,atererana ingabo,Umurego uracogora,

Kabala afata Musinga,Ajya imbere y’urugamba

Ati “Dore Umwami rubanda”.

Intambara irahagarara,Rutarindwa ata umutwe,

Yibonamo igicibwe,Ko Imana yamwanze,

Yamugabye abanzi,Yamutanze n’abe

Agira intimba,Yiheba buhere.

 

Yenda umugore n’abana ,Bitwikira mu nzu

Karara arabasanga,Bigilimana ntiyabasiga

Inzu bayihereza umuriro,Barasogotana

Barashya barayonga,Baba ivu mu rindi.

 

Ukw’inzu ishya,Ninako bayiyahuramo

Umutwa Semunkima,Intore y’urwililiza

Yinjiramo MPUNDU.Ati: “ Inyagira-bahunde ntiyansiga”

Abatsinze ba Kabale,Barwanira gusahura.

 

Basahura Kalinga,Yarigaswe n’umuriro

Icyumweru yahiye,Kibaye icya benshi

Umwami azagengwa.Butare irashya

Igihugu cyarajegajeze,Umuzunguyarinjiye.

 

Abapfuye ntibabarwa,Habarwa abasigaye

Abiru barashira,Begamiye Rutarindwa

Arapfa Rutikanga rwa ,Nkulikiyingoma,

Kibaba cya Ndungutse,Umulinzi wa Kalinga,

Muligo ahagwa ahunga.

 

Barashira impande zose,Arapfa Muvumbyi wa Muvumbyi wa Karambi

Umwiru-mucuzi ,Rwayitare rwa Rutishereka

Umwe mu ngangurarugo,Semakamba ya Shumbusho,

Gihanamusango cya,RUKANGABAYOMBE

Yagabanye NYAKARE.

 

KABALE atanga iteka,Aca amashyamirane

Bava ind’imwe bushyashya,Bashyashyana ubwira

Bahamba ababo,Ivu ryabaguye mu nzu

Rirundarundanwa ubwitonzi,Rishyingurwa mu nkangara.

 

Banga ingaruka mbi,Y’umuzimu w’Umwami,

Wiyahuje umuriro,N’abana n’umugore,

Akikijwe n’ingaboInkangara zijyanwa ishyanga,

Bazihamba MASISI.

 

Ingishywa z’abaguye RUCUNSHU,Ziremwa mw’ishyo “Insanga”

Zizakamirwa indushyi n’imbabare.

Musinga alima,Yimikirwa I Runda na Gihara

Izina ry’ubwami rirarushya,Banga kumwita MIBAMBWE

Nta waryiswe wahiriwe,Ubwiru bulimugena

Ali umusimbura wa Kigeli,Adakurikira Rutarindwa

                                                   Ibyo twabasomeye : biracyaza

Author

mont jali