shadow

Nzeli 2018 yamubere inzozi  bakibaza bati yasekaga  yishimye ! yasekeraga ku musonga, agashinyiriza kandi ashira! Iki gisubizo yagitanga cyangwa kigasubizwa n’abandi!.

Umunsi w’amateka mu buzima bwa Victoire ubwo yongeye kugaruka m’umurwa wa Kigali, yongeye kwakirwa, ashagarwa ndetse avugisha benshi batari biteze  imbabazi za president yahabwa n’itegeko nshinga ko yamutekerezaho.

Ageze hanze hari benshi baguye mu kantu,cyane cyane abanyapolitike bari hanze y’igihugu bakoresheje  ifungwa rye nk’’iturufu ya demokarasi. bati  arekuwe kubera  igitutu mpuzamahanga, abandi barasuherwa kuko benyegezaga ngo agume muri gereza batangiraguhumeka imbusane.

Mubo yasanze haze rero harimo abafite ikimwaro abamugambaniye barimo abasangirangendo be uko yabasize niko abasanze, abandi  bumvaga ko azasohoka atakibasha no kumwenyura,aba barakonje,abakomeje umutsi bagiye ku mwakira kuko yakoresheje imvugo yoroshye ati” muri aba resisistant.”

Umuryango we ndetse n’inshuti  ijuru ryarabatunguye nk’imvura yo mucyi , babohoka k’umutima,abanyarwanda bamwe bariruhukije kuko babonye ko byose bishoboka, n’abasigayeyo bazaza.

  Mont Jali news

 

Author

mont jali