shadow

Itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda, riha Umukuru w’Igihugu gutanga imbabazi,rikwiye kuvugururwa rigatanga ububasha busesuye  ku genewe gutanga izo mbabazi zivugwa, mu byukuri hashingiwe kubyo riteganya mu bishingirwa ho ngo umugorowa ahabwe imbababazi byiza byo gushimwa kuko rigabanya ubucucike mu magereza kandi bake muribo baritwararika ntibongere kugwa mu cyaha,aha twavuga nk’abakobwa baba barihekuye abo hagaruka bakeya, ariko nk’abajura, abacuruza ibiyobyabwenge, abicanyi, abo ntacyo ribahinduraho uretse gutaha bakagaruka muri gereza barahinduye amazina,ubundi imbabazi zagaruka bakongera bagataha,izi mbabazi ziba zibaye impfabusa kandi nizo nyinshi zitangwa.

Ubundi bati harakabaho imbabazi za perezida wa repubulika,Ikibabaje kita nitabwaho n’abagororwa bari muri gereza z’u Rwanda bicujije icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 basabya imbabazi abo bahemukiye,bagafasha n’ubutabera kurangiza inshingano zabo ubwo inkiko gacaca zashyirwagaho.

Aha birasaba ko iritegeko ritanga imbabazi ribarebaho kuko bitabaye ibyo  ntacyo byaba bimaze, kugabanyirizwa ibihano ni byiza ariko iyo wemeye icyaha uhabwa imbabazi nyambabazi bakareba ku myitwarire y’uwakoze icyaha maze akadohorerwa nawe akabona ko imbabazi yasabye abazimuhaye baciye  inkoni izamba n’itegeko rigakuraho inzitizi.

Abo bamaze imyaka isaga 20 muri gereza harimo abasaza n’abakecuru bavutse 1934 barimo gupfa umwe ,umwe, kandi barashyizwe k’urutonde rw’abashobora kuzihabwa urwo rutonde ruhora ruvugurwa n’ubuyobozi bwa gereza ariko hari abarangiza ibihano bagataha, abapfa bagapfa ntagihinduka, icyo kibazo iyo kibajijwe abagishinzwe bakubwira ko itegeko ritanga imbabazi ritareba abajenosideri,iri tegeko usanga rizitira uzitanga kandi usabye imbabazi akazihabwa akwiye kuzihabwa bivuye k’umutima n’amategeko akadohora.

Aha nagaruka wenda k’umunyamakuru Valerie Bemeriki,na Mwamini Nyirandegeya ,n’abandi bemeye ibyaba bakabisabira imbabazi barimo Nyirimanzi Gregoire wahoze ari konseye wa Nyakabanda barireze ndetse bafasha ubutabera, hari n’abandi  aba bakwiye guhabwa imbabazi kuko aho gacaca yageze haba k’urwego rw’igihugu na mpuzamahanga hari umusanzu batanze.

Nagaruka kuri  Nirere Beatrice uyu yafunzwe amaze kugera mu nteko ishingamategeko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi,icyaha bamushinje  buri wese abyumvise acika ururondogoro, bamurega ko aho yaratuye umuturanyi we yaje kumuti  furari ( MRND) ka gatambaro Bambara mi josi ngo akambare ajye gutabara umuturanyi we,kuko icyo gihe yari sous prefet ushinzwe imibereho myiza i Byumba ,impamvu ingana ururo atarajya mu nteko ntawamushinje iyo  jenoside,byose byatewe nuko yagiye kuri bose babireba afungwa ubwo,harimo n’abandi nka mama FiFi ,na Nyirategura Sophia yazize gushinja bati ngwino nawe.

Ikindi ibi byaba inzira nyayo yo kugaragaza ubwiyunge nyabwo,niba aba bakoze ibyaha bya ndengakamere  barahawe imbabazi muri gacaca nyarwanda n’itegeko nirigire igihinduka batahe basubire mu miryango yabo nkuko byigeze gukorwa 2005 bakajyanwa mu ngando abagize ayo mahirwe babaye abaturage beza.

hagiye hagaragaramo abagore bari batunzwe n’abahutu agashinja umuryangoyashatsemo  bikabangombwa ko bamwihimuraho bati watubonye urihe!

Cyangwa akaba  yari umuyobozi yatanga amakuru bati ngwino nawe,ibi byose itegeko ryagombye kubireba maze aba nabo imbabazi zikabageraho.

Itegeko nirisuzumwe maze rirusheho  kunga abanyarwanda.

                                Mont Jali News

 

Author

mont jali