shadow

Mu 1995 nibwo Mukamurangwa Sebera Henriette yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, mu bihe byari bigoye kuko byari nyuma y’amezi make Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

By’umwihariko byari ibihe bikomeye kuri Mukamurangwa wari umaze kwicirwa abe muri Jenoside barimo umugabo, ndetse no ku Ishyaka PL yaturukagamo, ryari rimaze gutakaza benshi mu barishinze.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukamurangwa w’imyaka 58 yatangaje byinshi yibuka byaranze imyaka 23 amaze mu Nteko, uko yinjiye harimo abagore umunani akaba avuyemo harimo abasaga 60% n’bindi.

Yagize ati “Nk’umugore wari umaze kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndi umupfakazi, umuntu yumvaga nta cyizere cyo kubaho afite. Iyo nzira yose naciyemo ndi umuyobozi mu rwego nka ruriya, byabaye isomo rikomeye kuri njye.”

Yibuka neza uburyo guhembwa icyo gihe byari bigoye ku buryo bahembwaga iposho ndetse bamwe bagakererwa akazi kubera ko imodoka yabatwaraga yari imwe.

Ati “Inteko igitangira twagiraga imodoka imwe ya minibus, yazengurukaga itwara abadepite n’abakozi. Washoboraga kuyijyamo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, uwa nyuma akageramo saa tatu kandi ayo masaha tugomba kuba twatangiye, kubera ko yacaga henshi.”

“Twatangiye abantu benshi bahembwa iposho riturutse mu mpano igihugu cyahawe. Uko igihugu cyagendaga cyiyubaka n’ubushobozi bwarabonekaga, abakozi batangira guhembwa.”

Yagowe no gutora Itegeko rishyiraho Inkiko Gacaca

Kimwe mu byo yishimira, Mukamurangwa avuga ko ari uburyo yagiye akura mu bitekerezo kubera impaka zitandukanye zaberaga mu Nteko.

Asobanura uburyo byamugoye ubwo hatorwaga Itegeko rishyiraho inkiko Gacaca, risaba abantu gutanga imbabazi nyuma y’imyaka mike yiciwe abe.

Ati “Haje gahunda yo gushyiraho Inkiko Gacaca, zavugaga ko ari ubutabera bwunga, urumva ko ari ikintu gikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo tegeko ryashyiragaho no gutanga imbabazi, izo mbabazi ku muntu umaze kurokoka Jenoside wiciwe abe, rwose byari vuba cyane muri njye kugira ngo numve ko habaho itegeko ryunga abantu.”

Nubwo byari bigoye gutora itegeko nk’iryo, Mukamurangwa avuga ko yigomwe akaritora kandi ngo ubu nibwo abona inyungu zo kuba itegeko nk’iryo ryarabayeho.

Ati “Kubera kujya impaka n’abandi, imyumvire yanjye yagiye ihinduka ndetse n’iyabo kuko nanjye nashoboraga kubumvisha icyo ntekereza tukagira aho duhurira ku nyungu z’Igihugu, ibyo byaranshimishije cyane.”

Yinjiye mu Nteko irimo abagore umunani, avamo barenga 40

Mukamurangwa ubwo yinjiraga mu Nteko bwa mbere yasanzemo abadepite b’abagore umunani, hiyongeraho babiri binjiranye na we bose baba 11.

Muri manda ye ya nyuma abagore bari 63 % mu gihe mu matora aherutse harimo abagore 49 bangana na 61.2 %.

Yemeza ko ari ikimenyetso cy’igihugu gikataje mu buringanire n’ubwuzuzanye.

Ati “Biranshimisha ko umugore yagize uruhare mu kubaka igihugu kandi akagira n’icyizere muri we cyo kumva ko yaba umuyobozi agatanga ibitekerezo bikakirwa.”

Yongeyeho ati “Nishimiye kuba naragize uruhare mu gukora amategeko aha uburenganzira abanyarwanda bose ariko cyane cyane abagore ndetse n’abana b’abakobwa, bakagira uburenganzira nk’ubwa basaza babo haba mu bijyanye n’izungura, kwiga n’ibindi.”

Icyakora, Mukamurangwa anenga abagore bishingikirije ubwo bwisanzure bahawe, bukabibagiza inshingano zabo nk’abagore.

Mukamurangwa ni umwe mu bari abadepite ba PL batongeye kwiyamamaza mu matora aherutse.

Author

mont jali