shadow

Isi ihagurukiye kurwanya indwara zitandukanye zikomeye zifite ibizitera bitandukanye, ariko hari izindi zirengagizwa kandi nazo zifite ingaruka nyinshi zirimo guhitana ubuzima bw’abantu. U Rwanda rwamaze kurandura burundu zimwe muri zo, izindi nazo ziri mu nzira yo gucika mu Rwanda.

Inama ya mbere yiga ku buryo bwo kurandura burundu indwara zirengangizwa yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, iteraniye i Kigali muri Lemigo Hotel kuva kuwa 17-19 Nyakanga 2018.

Nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, iyi nama iteraniye mu Rwanda igamije gufasha inzego z’ubuzima mu Rwanda kuganira n’ibindi ibihugu uko kurandura indwara zitwa izititabwa ho cyane bihagaze.

Aragira ati “mu Rwanda inyinshi ni indwara z’inzoka zo mu nda, turareba aho tugeze, n’ibindi bihugu aho bigeze, tuganire uburyo twazirandura burundu”.

U Rwanda ruhagaze neza

Dr. Gashumba atangaza ko u Rwanda ruhagaze neza, kuko ruri mu bihugu bike bifite abajyanama b’ubuzima bakorera ku rwego rw’umudugudu, kandi bahuguwe kuba bamenya ibimenyetso by’izondwara.

Akomeza avuga ko ikindi gifasha u Rwanda kugabanya cyane izo ndwara ku buryo ziri hafi yo gucika burundu, ari ukumenya kwirinda no kwigisha abaturage bari aho izo ndwara zikunze kuba kuzirinda.

Ibihugu bivugwa ko bimaze kurandura burundu zimwe muri izo ndwara ni Togo na Ghana nk’uko bitangazwa na Dr. Didier Bakajika ukora mu Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima ishami rya Afurika.

Minisitiri w’Ubuzima, yemeza ko izo ndwara zamaze kurandurwa muri ibyo bihugu zirimo n’itera ubuhumyi mu Rwanda nta zihari.

Aragira ati “izo dusigaranye zingana na 1,9% na zo navuga ngo hasigaye ikintu gito cyane kugira ngo tuzirandure, ubwo rero aho dukwiye gushyira imbaraga ni ugukomeza kwigisha abaturage kuzirinda kandi n’ababonetse bazanduye bakabona imiti”.

Author

mont jali