shadow

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko mu myaka amaze mu muziki yakuye isomo rikomeye ku buryo yitwara ku rubyiniro, imyambarire ye n’ibindi byinshi bituma abantu batari bacye bavuga ko ari ‘indaya’.

 

Ugbliz yanditse ko Sheebah yaje kumenya impamvu atukwa akitwa ‘indaya’ na benshi bamushinja imyitwarire idakwiye umukobwa. Yavuze ko ibi byose byatumye yitondera uburyo yitwara ku rubyiniro ari nabyo byatumye avugwa cyane, ngo ibi byose yabikuyemo amasomo ahora azirikana.

Sheebah yavuze ko uburyo yitwara kuri stage ari byo abantu bashingiraho bamwita indaya. Yagize ati “Muri uyu mwaka nafashe umwanya wo kwita no kwitegereza uburyo nitwara ku rubyiniro ndetse n’ibivugwa n’abankurikirana, ubu noneho namenye impamvu abantu benshi banyita ‘indaya.”. Sheebah atangaje ibi mu gihe yitegura igitaramo cye azakora mu Ugushyingo 2018 kuri Hotel Africana.

Author

mont jali