shadow

Shampiyona ya Baskeball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiranye ugutungurwa kuri LeBron James wakinaga umukino we wa mbere muri LA Lakers nyuma yo kuyijyamo avuye muri Cleveland Cavaliers.

Los Angeles Lakers ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe uyu mwaka yo kuba yakwegukana NBA cyangwa ikabasha guhangana na Golden State Warriors imaze imyaka igera kuri ine itajegajega.

Uyu mwaka Lakers yarivuguruye bikomeye isinyisha LeBron James, Rajon Rondo, JaVale McGee, Lance Stephenson n’abandi. Ni mu gihe kandi isanganywe abakinnyi bakiri bato bakomeye nka Lonzo Ball, Brandon Ingram na Kyle Kuzma.

Mu mukino wa mbere ufungura iyi shampiyona, iyi kipe yahuye n’akazi gakomeye itsindwa na Portland Trail Blazers irangajwe imbere na Damian Lillard.

LeBron wahawe miliyoni 154 z’amadolari mu myaka ine, ntabwo yatangiye neza.

Umukino watangiye Portland yakiniraga imbere y’abafana bayo ihagaze neza yegukana agace ka mbere k’umukino ku manota 34 kuri 31 ya Lakers.

Nyuma y’akazi gakomeye ka LeBron James watsinze amanota umunani mu gace ka kabiri, Lakers yakoze amanota menshi 32 ariko ntiyashobora kujya imbere ya Portland kuko nayo yari yatsinze 31.

Mu gace ka gatatu amakipe yombi yinjije mu gakangara amanota 28 naho Portland isoza neza mu gace ka nyuma kuko yatsinze amanota 35 mu gihe LA Lakers yo yatsinze amanota 28 gusa.

Muri rusange umukino warangiye Los Angeles Lakers itsinzwe amanota 128 kuri 119.

Nubwo ikipe ye yatsinzwe LeBron James ni we mukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino aho yakoze amanota 26, atanga imipira yavuyemo amanota (assists) 11, anakora ‘rebounds’ 12.

LeBron James umaze kwegukana ibikombe bitatu bya NBA (2012, 2013 na 2016) mu makipe abiri yakiniye Cleveland Cavaliers na Miami Heat afite intego yo guhesha LA Lakers igikombe iheruka mu 2010.

· Portland Trail Blazers 128 – 119 Los Angeles Lakers
· Philadelphia 76ers 127 – 108 Chicago Bulls
· Washington Wizards 112 – 113 Miami Heat
· Los Angeles Clippers 98 – 107 Denver Nuggets
· Phoenix Suns 121 – 100 Dallas Mavericks
· Sacramento Kings 117 – 123 Utah Jazz
· San Antonio Spurs 112 – 108 Minnesota Timberwolves
· New York Knicks 126 – 107 Atlanta Hawks
· Toronto Raptors 116 – 104 Cleveland Cavaliers
· Charlotte Hornets 112 – 113 Milwaukee Bucks
· Detroit Pistons 103 – 100 Brooklyn Nets
· Indiana Pacers 111 – 83 Memphis Grizzlies
· Orlando Magic 104 – 101 Miami Heat
· Golden State Warriors 108 – 100 Oklahoma City Thunder
· Boston Celtics 105 – 87Philadelphia 76ers

Author

mont jali