shadow

Ku wa 22 Nyakanga 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko uwari umutoza w’ikipe y’abakinnyi b’amagare, Les Amis Sportif, Rugambwa Jean Baptiste, yakoze impanuka agahita yitaba Imana, avuye mu Karere ka Rubavu mu myiteguro ya Tour du Rwanda 2018.

Uyu mugabo wafatwaga nk’umubyeyi wa benshi muri iyi kipe y’i Rwamagana, yayisizemo icyuho ndetse bamwe mu bakinnyi bakibaza ku hazaza habo.

Nyuma y’amezi make atabarutse, bagaragaza ko nubwo bacitsemo icyuho, bagerageza kwisuganya kugira ngo bakomeze iterambere ry’umukino bahisemo.

Ukiniwabo René Jean Paul, umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri iki gihe, yabwiye IGIHE ko nyuma y’urupfu rwa Rugambwa hari byinshi byahindutse ugereranyije nuko babagaho.

Ati “Atarapfa wasangaga dukora imyitozo dutaha iwe kuko inzu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ryadukodesherezaga mbere ryari ritakiyikodesha.”

“Yahise afata ibitanda twararagaho abijyana iwe mu rugo, twava mu myitozo cyangwa mu gihe twabaga turi kwitegura irushanwa runaka tukajya kuba iwe, akadutunga ku buryo nta kibazo twagiraga.”

Ubu abakinnyi basubiye iwabo, bahura bagiye gukina gusa ubundi bagataha.

Ukiniwabo ni umwe mu bahamya ko Rugambwa yari afatiye runini nk’umutoza n’umubyeyi, kuko wasangaga abakurikirana umunsi ku munsi n’ugize ikibazo cy’amafaranga akaba yamuguriza.

Hakizimana Seth umaze imyaka ibiri muri iyi kipe, avuga ko byabanje kubagora kubyakira ariko nyuma biyemeza gukora cyane ngo buse ikivi yatangiye.

Ati “Umutoza wacu akimara gupfa, ntabwo twabyumvaga neza twamaze nk’icyumweru tudakora imyitozo buri wese adashaka kumenya ahazaza h’ikipe, ariko abandi bayobozi twasigaranye bageze aho baratwicaza, badukuramo ibyo twibwiraga byose ko ikipe isenyutse.”

“Kuri ubu buri muntu ashyiramo imbaraga uko ashoboye kandi tubona nta cyahindutse kinini kuko no mumarushanwa turi kwitabira turi kugerageza kwitwara neza.”

Ingabire Beatha we avuga ko urupfu rw’umutoza wabo rwabaciye intege, kuko benshi bayizagamo ari Rugambwa wagiye kubashakisha mu byaro.

Gusa ngo Niyonshuti Adrien ababa hafi cyane nubwo aba atari mu gihugu, ariko aboherereza imyitozo bakora icyumweru cyose, akabafasha no gukemura ibibazo bimwe biba bihari.

Sebugwiza Yousuf wari wungirije Rugambwa, niwe usigaye akurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe nk’umutoza n’umuyobozi.

Avuga ko bari gukomereza ku byo umutoza wabo yasize, ati “kandi icyo nabwira abanyarwanda iyi kipe izaguma yitware neza ntabwo izasubira inyuma.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko buzakomeza gufasha iyi kipe gusa, gusa ngo burindiriye ko yuzuza inzego muri komite, ubundi bakicara bakaganira ku hazaza hiyi kipe.

Les Amis Sportif ni imwe mu makipe meza mu gihugu, kuko mu bakinnyi batanu bakina umukino w’amagare mu buryo bw’umwuga, bane niyo bakomokamo. Abo ni Niyonshuti Adrien, Uwizeyimana Jean Claude, Areruya Joseph na Ndayisenga Valens.

Mu banyarwanda batatu batwaye Tour du Rwanda, ifitemo babiri ; Ndayisenga Valens wayegukanye inshuro ebyiri (2014 & 2016) na Areruya Joseph mu 2017.

Ubu iyi kipe ifite abakinnyi 30 barimo umunani bakuru, abato 16 n’abakobwa batandatu.

Author

mont jali