shadow

Arabie Saoudite yemeje ko umunyamakuru Jamal Khashoggi, yaguye mu bushyamirane n’abayobozi mu nyubako y’uwari uhagarariye iki gihugu iri Istanbul muri Turukiya, ubu wamaze guhamagazwa i Riyadh.

Iki gihugu kibitangaje nyuma y’iminsi 18 uyu mugabo wari usanzwe ari umunyamakuru wa Washington Post aburiwe irengero.

Khashoggi yaburiwe irengero tariki ya 2 Ukwakira nyuma yo kwinjira mu nyubako ikoreramo uhagarariye Arabie Saoudite ahagana saa saba n’iminota 15, agiye gusaba ibyangombwa bimwemerera gushyingiranwa n’umunya-Turukiya Hatice Cengiz.

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo uyu mukobwa yatangiye kwibaza uko umugabo we byamugendekeye, kuko yari amaze umwanya munini amutegerereje hanze.

Itangazo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu rivuga ko ubwo yari muri ambasade havutse ubwumvikane bukwe hagati ya Khashoggi na bamwe mu bayobozi byamuviriyemo urupfu, ababikoze bakagerageza kubihishira.

Abayobozi bakuru batanu barimo n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ibirebana n’ubutasi Ahmed al-Assiri, bahise bakurwa mu mirimo yabo, mu gihe kugeza ubu abantu 18 aribo bamaze gutabwa muri yombi.

Arabie Saoudite kandi yashyizeho itsinda n’iyobowe n’Igikomangoma Mohammed bin Salman, rizakora iperereza ku rupfu rwa Khashoggi, rigashyira hanze raporo bitarenze ukwezi kumwe.

Nyuma y’ibyatangajwe n’iki gihugu cyari kimaze igihe kivuga ko ntaho gihuriye n’urupfu rw’uyu munyamakuru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko yemera ibisobanuro byatanzwe na Arabie Saoudite kandi ari intambwe nziza.

Yakomeje avuga ko bazakomeza gukorana n’iki gihugu mu gushyira ahagaragara ukuri, kandi nubwo hari ibihano bishobora gufatwa atifuza ko byagira ingaruka ku bucuruzi bw’intwaro na Arabie Saoudite bwinjiza miliyari zisaga 110 z’amadolari.

Nubwo batinya kubivuga beruye ariko hari abahamya ko iby’urupfu rwa Khashoggi nta kuntu Igikomomangoma Bin Salman usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wungirije yaba atarabigizemo uruhare, dore ko akorana bya hafi na Ahmed al-Assiri uri mu bakekwa.

Kugeza ubu ntiharatangazwa irengero ry’umurambo wa Khashoggi wahunze Arabie Saoudite mu 2017, wari uzwiho kudashyigikira ibikorwa by’Igikomangoma Mohammad bin Salman n’Umwami Salman.

Author

mont jali