shadow

Nyakwigendera H.E Nelson LOLILO MANDELA YARATABARUTSE
Intwali y’Ikirenga y’Afurika yepfo yaratabarutse Taliki ya 05 Ukuboza Ishyingurwa I Kunu kuri Gakondo taliki ya 15 Ukuboza 2013 .
Isomo k’ubuzima bwa Nyakwigendera Nelson LOLILO Mandela Umunyapolitiki, w’umwunzi, umuhanga, umujyanama, umwalimu, impirimbanyi ya revolisiyo ,umwana w’umunyafurika waharaniye ku rwanya akarengane, ubusumbane, n’ivangura rishingiye k’uruhu, ubwikanyize mu gihugu avukamo cy’afurika Yepfo , ndetse no kw’isi muri rusange . inzira yari ndende nyuma y’imyaka makumyabiri n’irindwi mu buroko .
Nyakwindegendera Mandera yabaye Perezida wa mbere w’umwirabura watowe n’abaturage b’Afurika yepfo muri Guverinoma ye , yihaye inshingano yo kwimakaza umuco wo ku babarira, ubwiyunge, guca ubusumbane mu banyagihugu , kwi makaza urukundo n’amahoro, ibyo akaba yarabigezeho atanze urugero , ababarira abari abamuhemukiye, aba mutoteje, n’abamufunze imyaka 27.
Abenshi mu banyagihugu n’abandi baturutse impande zose z’isi, cyane abanyapolitiki batunguwe, no kubona Mandela ayoboye manda imwe gusa 1994-1999, uretse kuba yarabaye intwali, ntiyigeze akomwa imbere nuko yari k’urutonde rw’ibyihebe rwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika kugeza 1998, barumukuraho ,bamuhanaguyeho icyasha yari yarasizwe n’agashaka buhake, ahatambukana ishema n’isheja nk’intwali y’afurika. ibyo nti byamubujije kuba Perezida wa Mbere w’umwirabura w’Afurika Yepfo.
Ubuzima bwa Nelson Mandela bwaranzwe no kwihangana ku babarira ,urukundo, guharanira ivangura rishingiye k’uruhu ko ryacika burundu , no guharanira icyateza imbere Africa muri rusange.
Hari byinshi twari dukwiye kwigira k’ubuzima bwa Nelson Mandela, ubuntu bwa muranze n’ubumuntu arusha benshi kandi isi yarabigaragaje , ubwo yazaga k’umwunanimira, barata ibigwi n’ubutwali bye, abanyacyubahiro bayoboye ibihugu byabo nta numwe utatanze ubuhamya ko afite ibyo yigiye kuri Nyakwigendera , abenshi bagaragazazaga ko yababereye umwalimu muri byinshi, kandi babaye ibyo baribo kubera inama ze.
Aha ariko wakwibaza uretse kuba baharaniye kw’itanga bakabohoza ibihugu byabo , umuntu yasesengura niba , kwigwizaho manda z’ubutegetsi, kutabarira abatavuga rumwe nabo, kwigiwizaho ibyarubanda abaturage bicira isazi mu maso ntacyo babiganiragaho, ngo asige agiriye inama bamwe muri bo bafite iyo ngeso.
Imana izamwakire mu bwami bwayo.

Author

oscar bizwinumutima