shadow

Anastase Murekezi afite imyaka 62. Afite umugore 1 n’abana 2.
Murekezi Anastase yari Minisitiri w‟umurimo n‟abakozi ba Leta kuva muri Werurwe 2008. Afite impamyabushobozi mu buhinzi (Ingénieur Agronome) yakuye mu gihugu cy‟u Bubiligi, akaba impuguke mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y‟abaturage, gusesengura ibya politiki n‟ingamba z‟iterambere, igenamigambi, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa no kubigenzura, tekiniki, ikoranabuhanga n‟itumanaho.
Avuga neza ururimi rw‟Ikinyarwanda nk‟ururimi rw‟amavuko ariko anakoresha neza Igifaransa n‟Icyongereza. Kuva muri 2008 kugeza uyu munsi, yari Minisitiri w‟umurimo n‟abakozi ba Leta ariko kuva muri 2005 akaba yari Minisitiri w‟ubuhinzi n‟ubworozi. Kuva muri 2004 kugeza muri 2005, yari umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari, yanabaye umukozi muri Minisiteri y‟Ubuhinzi n‟Ubworozi mbere y‟uko ayiyobora. Yanakoze kandi mu bigo n‟imishinga birimo USAID , PRODEV na FAO.
Abaye Minisitiri w‟Intebe wa 10 nyuma ya:
Grégoire Kayibanda
28 Mutarama 1961- 1 Nyakanga 1962
Sylvestre Nsanzimana 12 Ukwakira 1991 – 2 Mata 1992
Dismas Nsengiyaremye
2 Mata 1992 – 18 Nyakanga 1993
Agathe Uwiringiyimana
18 Nyakanga -1993 – 7 Mata 1994
Jean Kambanda
9 Mata 1994 – 19 Nyakanga 1994
Faustin Twagiramungu
19 Nyakanga – 1994-31 Kanama 1995
Pierre Célestin Rwigema
31 Kanama – 1995 – Werurwe 2000
Bernard Makuza
8 Werurwe – 2000 – 7 Ukwakira 2011
Dr Pierre Habumuremyi
(Ukwakira – 2011 – 23 Nyakanga 2014
Minisitiri w’intebe,Anastase Murekezi,ku ikubitiro agendereye akarere ka Burera. akaba arajwe ishinga no gusura ibikorwa remezo bidatera imbere,bigatuma ubuhahirane butagenda neza, nka kimwe mu bizamura ubukungu bw’igihugu dore ko guverinoma ayoboye ihanze amaso cyane kuzamura iby’ingufu z’ amashanyarazi n’urwego rw’ ubuhinzi.
Akarere ka Burera gaherereye mu Ntara y‟Amajyarugu,ni kamwe mu turere twibasiwe n‟ikibazo cy‟ibikorwa remezo bikiri inyuma, nk‟amazi adahagije ku baturage, n‟imihanda idakoze neza ku buryo bujyanye n‟igihe n‟ibindi. Minisitiri w‟intebe Anastase Murekezi, byatumye ahaguruka, ajya gusura bimwe mu bikorwa bitandukanye, harimo urugomero rw‟amashanyarazi ariko rwari rwarahagaze, n‟igishanga cya Rugezi gitanga amazi ku biyaga bya Burera na Ruhondo

Author

oscar bizwinumutima