shadow

Polisi y’u Rwanda yongeye kugaragara ku mwanya wa mbere mu nzego zi-garagaramo ruswa cyane mu Rwanda ku kigero cya 6.3% hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda mu uyu mwaka 2015.
Ingabire Marie Immaculée
uyoboye Transparence Interna-tional Rwanda Yagize agize ati: “Ruswa iracyari ikibazo nub-wo yagabanutse ugereranije n’umwaka ushize, kuko burya umubare uri hejuru ya 5% ntago uba ari muto hakaba hagikenewe byinshi byo gukorwa ngo ruswa icike burun-du”
Kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ukuboza 2015 Transparency
International Rwanda yashyize ahagaragara ku nshuro ya 6 uburyo ruswa ihagaze mu Rwanda by‘umwihariko muri uy‘umwaka wa 2015 .bagaragaje ko ruswa ya-vuye kuri 17.8%
Ikgera 17.3 % hatirimutseho ibice 5 gusa.
Ruswa nyinshi ikaba igaragara kuri 6.3% kuva muri 2010 poli-si y‘u Rwanda yagiye igarukwaho mu kwakira inyo-roshyo nyinshi mu nzego zayo zitandukanye.
Polisi y‘u Rwanda nayo yem-eranya n‘ubu bushakashatsi ari-ko.ikisobanura ko ariyo ihura n‘abantu benshi bakenera ser-vice zihuse, ibi bikaba bituma abapolisi bamwe bagwa mu mutego wa ruswa.
ACP Theos Badege Ukuriye Ishami ry‘ubugenzacyaha muri Polisi y‘u Rwanda yagize ati :” Turabizi ko mu rwego rwa polisi y’u Rwanda hagaragara mo ruswa ariko impamvu us-anga polisi iri ahantu henshi kandi hari abantu bashaka gu-kira kandi banyuze mu nzira z’ubusamo ugasanga bashukishije polisi ruswa”
Yakomejeavuga ko bigoye kur-wanya ruswa mu gihe naho yaba ikiharangwa akabayarab-oneyeho gasaba abanyarwanda kureka kubagusha mu mutego wo kwakira ruswa.
Transparency International yatangira gukora ubu busha-kashatsi mu mwaka wa 2010 polisi niyo yihariye umwanya wa mbere mu kurya ruswa.
Inzego z‘ibanze ziza ku mwanya wa kabiri ku kigero cya 4.7%, urwego rw‘ubutabera 3.7%, urwego rw‘abikorera 1.8% ahandi hasigaye hakaba mu rwego rwo gutanga ib-yangombwa ndetse no muri se-rivisi z‘amazi n‘amashanyarazi.
Abaturage bamwe iyo uganiri-ye nabo bakubwira ko kurwan-ya ruswa bigoye ,bagize ama-hirwe bukabona uwo bayiha akabafasha ibyo baskeneye bayitanga, kuko hari abatayifata maze bakagusiragi-za ,ugasanga igihe utakaje kirutwa no kuyitanga ukava munzira ugakora ibindi.
Undi nawe ati: ruswa ni Leta iyorora yatanze urugero ko mu nzego z’ibanze usanga hari abashinzwe gusinyira abantu impapuro zikenewe batagira aho bakorera ugom-ba kubasanga iwabo mu ngo,kugirango umubone bi-kagorana bikaba ngombwa ko iyo ubonye telephone ye umubaza aho wamusanga , igisubizo cya mbere aguha ni simboneka , uti ese wamfa-sha iki? ati ngwino usange ku kabari kari I bunaka ic-yogihe uhava usengereye.
Leta ni wowe ubwirwa.

Author

oscar bizwinumutima