shadow

Facebook Inc. yatangaje ko yatahuye ko muri iki cyumweru yari abantu banyuze mu rihumye iki kigo, bakinjira muri konti zigera muri miliyoni 50 z’abakoresha uru rubuga nkoranyambaga.

Iki kigo cyatangajeko ikibazo cyagaragaye ku wa Kabiri, ndetse cyahise kimenyesha abashinzwe umutekano bakaba bari kubikurikirana. Byatumye umugabane w’iki kigo ku isoko ry’imari n’imigabane umanuka ho 3%.

Mu itangazo Facebook yashyize ahagaragara yagize iti “Nubwo twatangiye iperereza, ntabwo turamenya neza niba izo konti zarakoreshejwe mu buryo butari bwo cyangwa niba hari andi makuru yarebwe. Nta n’ubwo turabasha kumenya abihishe inyuma y’iki gitero n’aho baherereye.”

Facebook yavuze ko ubusanzwe konti y’umuntu n’umutekano wayo ari ingenzi, bityo babisabira imbabazi.

Yatangaje ko abajura banyuze mu cyuho cyari muri code zigize ikizwi nka “View As” ifasha abantu kubona ibyo bahuriyeho n’abandi kuri Facebook, kugena amakuru agaragara ku nshuti zabo, inshuti z’inshuti cyangwa ibibonwa n’umuntu wese ubashakishije.

Byatumye abo bantu biba imibare y’ingenzi yatumye konti z’abantu zikomeza gukora, ku buryo umuntu washakaga kwinjira muri konti ye batamusabaga umubare w’ibanga. Byasubiye ku murongo kuri uyu wa Gatanu.

Ibibazo by’abantu binjira muri konti z’abantu kuri Facebook, biheruka gutuma umuyobozi wayo Mark Zuckerberg ahamagazwa na Sena ya Amerika, nyuma y’uko byari bimaze kumenyekana ko hari abantu bayifashisha mu guhuza amakuru ku bantu, bakayakoresha mu nyungu za politiki.

Author

oscar bizwinumutima