shadow

Ibikoresho by’ikoranabuhanga bitunganyirizwa mu ruganda Enviroserve Rwanda Ltd

Ibyo bikoresho birimo telefoni, mudasobwa, inyakiramajwi, insakazamajwi, inyakiramashusho n’insakazamashusho n’ibindi bikoresho koranabuhanga n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa ingufu zikora nka wo.

Kugira ngo umwuga wo kubicunga  ukorwe mu buryo bunoze, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho amabwiriza awugenga ku buryo abawukora ubu n’abashaka kuwukora mu gihe kiri imbere bazajya bagengwa n’ayo mabwiriza ndetse bakabisabira n’impushya.

RURA ivuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa ingufu zikora nka wo (Electrical and Electronic Equipment) iyo bishaje  ntibicungwe mu buryo bukwiye bishobora kugira  ingaruka mbi ku bantu bitewe n’ibyo bikozemo  (Substances Chimiques).

Tuyishime Ahoranayezu Christian,  Umuyobozi muri RURA ushinzwe kugenzura ubuziranenge n’ubwiza bwa serivisi z’itumanaho  n’iz’amaposita,  avuga ko ibihugu byinshi byo ku  isi cyane cyane ibyateye imbere bimaze gushyiraho uburyo bwo gucunga ibikoresho bishaje kugira ngo bitangiza ubuzima bw’abantu n’u Rwanda rukaba rwaratangiye iyo gahunda.

Yagize ati: “RURA ifite inshingano zo gushyiraho amabwiriza  agenga icungwa ry’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa ingufu zikora nka wo (E-Waste) nk’uko biteganywa n’itegeko  No 24/2016 ryo ku wa 18/06//2016 rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho. Hari rero amabwiriza yateguwe agiye gutangira gushyirwa mu bikorwa.”

Aya mabwiriza azaba agenga abasana ibyo bikoresho, abakusanya ibishaje babijyana ahabugenewe ndetse n’ ababitunganya.

Hari ubwoko butatu bw’impushya

  • Uruhushya rwa mbere ni urw’umuntu ubikusanya abivana aho byaba biri (mu ngo, mu bigo, ahasanirwa ibikoresho n’ahandi hatandukanye) akabijyana aho bigomba gushyirwa haba  ku bakora umurimo wo gusana ibyapfuye  no ku  babitunganya bakabikoramo ibindi bikoresho.
  • Uruhushya rwa kabiri ni urw’abasana ibyapfuye kugira ngo byongere bikoreshwe, ibyo batagikeneye bakagira uburyo bwo kubibika  neza,  bikazajya  bikusanywa bigashyikirizwa ababitunganya bagakuramo  ibindi bikoresho.
  • Uruhushya rwa gatatu ruzajya ruhabwa ushaka gufata ibyo bikoresho bitagikoreshwa akabihinduramo ibindi bikoresho fatizo byakwifashishwa mu yindi mirimo, ibyo adahinduye akabishyingura mu buryo bwagenwe.

Uko ibikoresho bitagikora bibyazwamo  ibindi

Ibikoresho by’itumanaho bishaje  byatangiye gutunganywa n’ uruganda Enviroserve Rwanda Ltd ruri mu Karere ka Bugesera, rukabibyazamo ibindi bikoresho.

Mbera Olivier  uhagarariye uruganda Enviroserve mu Rwanda,  asobanura ko uru  ruganda rutunganya ibisigazwa by’ibikoresho by’itumanaho n’ikoranabuhanga     hatangijwe ibidukikije. Ibyo bikoresho (Electronic and Electrical equipments) birimo mudasobwa, telefoni, ibyuma bisohora impapuro zanditseho ( Printers), ibyuma bikonjesha n’ibindi.

Ibyo uruganda rwakiriye rubikoramo ibikoresho fatizo (raw materials)  byifashishwa n’inganda mu gukora ibindi bikoresho. Yagize ati: “Nko kuri mudasobwa dukuramo  ibintu bitandukanye, nk’igice cyayo gikoze muri pulasitike gikorwamo utundi dukoresho  fatizo  twifashishwa mu nganda zikora ibikoresho bya pulasitike zikabikoramo nk’intebe, ameza, amakaziye ,…Ibice bikoze mu byuma bijya  mu nganda zikora ibyuma; bigakorwamo ferabeto, amabati n’ibindi.”

Uruganda rufite ubushobozi bwo kwakira toni ibihumbi 10 z’ibikoresho bishaje ku mwaka, ariko kugeza ubu rutunganya toni ibihumbi 7 bitewe n’uko ibyo  bikoresho bitaraba byinshi.

Yakomeje agira ati: “ Twatangiye gukusanya ibikoresho biri mu bigo bya Leta, ariko RURA yashyizeho amabwiriza ku buryo mu minsi ya vuba hazatangira gukusanywa n’ibivuye ahandi hantu hatandukanye nko mu ngo, amashuri ndetse n’ahakorerwa imirimo yo gusana ibikoresho birebwa n’ayo mabwiriza.”

Mbera yasobanuye kandi ko hari ibikoresho babanza gusuzuma bakareba ko bitangiritse cyane, ibishobora kongera gukora bakabisana.

Ati: “ Hari nka  mudasobwa  twatunganyije zigera kuri 200 tuziha  REB zihabwa amashuri. Dufite na  gahunda yiswe “Computer for School” yo guha ibigo by’amashuri mudasobwa zasanwe bikishyura  amafaranga make, ariko tukagirana amasezerano  ko mu gihe zashaje bongera bakazidusubiza zigakorwamo ibindi bintu  kugira ngo zitajya kwangiza ibidukikije.”

Ibikoresho bitabashije gutunganyirizwa muri uru ruganda byoherezwa ku kicaro gikuru cya Enviroserve i Dubai bigatunganyirizwayo, ibidakoreshejwe hari uburyo bishyingurwamo bitangije ibidukikije.

Abaturarwanda barakangurirwa kujya bagaragaza ibikoresho batagikeneye bikajyanwa aho bigomba gushyirwa  bigakorwamo ibindi, kuko atari byiza ko babigumana mu ngo cyangwa aho bakorera bishaje kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima.

Author

oscar bizwinumutima