shadow

Éclampsie ni indwara ikunze kwibasira abagore batwite, igaragazwa n’umuvuduko w’amaraso ukabije hejuru ya 14/90 mmHg [millimetre of mercury], ndetse na poroteyine nyinshi mu nkari y’umugore utwite, guhera ku byumweru 20.

Ishobora gutangira ari Pré-éclampsie, itakwitabwaho neza ikaba yakwihinduramo Éclampsie nyayo, ari nayo mpamvu aya mazina yombi adakunze gusigana.

Ni indwara ihitana umubare utari muto w’abagore n’abana, yaba mu gihe cyo gutwita, bari ku bise, babyara ndetse na nyuma yo kubyara ariko bitarenze ibyumweru bibiri.

Dr. Félix Sayinzoga ukuriye agashami gashinzwe ubuzima bw’umwana n’umubeyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yabwiye IGIHE ko ubu burwayi mu myaka itanu itambutse [2013-2017) bwahitanye abagore 136 bo mu Rwanda.

Dr Uwiragiye Norbert, inzobere mu kuvura indwara z’abagore ukorera mu Bitaro bya La Croix du Sud mu Mujyi wa Kigali, avuga ko magingo aya hataramenyekana igitera iyi ndwara.

Bimwe mu bimenyetso mpuruza by’iyi ndwara ni umuvuduko w’amaraso uri hejuru ya mmHg 14/9 ku mubyeyi uri ahantu hamwe atuje. Kuba mu bizamini by’inkari z’umubyeyi hagaragayemo za poroteyine nyinshi (Protéinurie).

Hari ukwiyongera kw’ibiro gukabije ku mugore utwite, kuribwa umutwe cyane, kumva injereri mu matwi, guhondobera, kureba ibikezikezi, kugabanuka kw’aho amaso ye yashoboraga kureba, kubona utuntu tuguruka mu mutwe (Mouches volante ), kubyimba ibihenehene, amaguru cyangwa ibirenge.

Kubyimba ibirenge ariko ngo ntawe bikwiye guhagarika umutima, kuko bikunze kuba ku bagore batwite batandukanye, icyo gihe igihabwa agaciro ni bya bindi bibiri, umuvuduko w’amaraso na poroteyine mu nkari.

Iyo Pré-éclampsie yahindutse Éclampsie

Nkuko byavuzwe haruguru, Pré-éclampsie ishobora kugera ku ntera ya Éclampsie nyirizina. Icyo gihe ikibazo gikomeye kiba kivutse, kuko iyi ari intera y’akaga ku mugore n’umwana atwite.

Ni igihe abaganga bari aho hafi bashobora guhurura ngo bafatikanye n’abandi gukiza ubuzima bw’umubyeyi n’umwana atwite.

Muri icyo gihe umubyeyi asa n’utakaje ubwenge, akagagara, akavugishwa, imitsi y’ubwonko ntibe igikora neza, kubera umuvuduko w’amaraso, hari n’ubwo ingobyi y’umwana iba ishobora kwiyomora imburagihe, udutsi twayo tukazamo impfunira umwana akaba yapfira mu nda.

Ese iravurwa?

Dr Uwiragiye avuga ko ibyakorwa byose hagenderwa ku rwego iyi ndwara iriho, hakumirwa impanuka zakuririra ibyo bimenyetso.

Yongeraho ko icyemezo giheruka ibindi, ari ugutandukanya umwana na nyina, hadategerejwe ibise bisanzwe. Iki kibazo ngo kiba gikemutse, ari umubyeyi, ari umwana bagasubirana ubuzima bwiza.

Igishimishije kurusha ibindi byose ariko, ni uko Pré-éclampsie atari uburwayi umubyeyi yakwitega ku zindi nda azatwita, cyangwa ngo abuhererekanye n’abo bahuje isano.

Dr. Sayingoza Félix avuga ko hari ingamba zafashwe zirimo guhugura abajyanama b’ubuzima, gukangurira abagore kwipimisha n’izindi.

Ati “Ubu buri mugore utwite akangurirwa kwipimisha inshuro 4, kandi twahuguye abajyanama b’ubuzima ku bimenyetso mpuruza by’indwara zibasira ababyeyi, hamwe no gutoza abaganga mu buryo buhoraho uko bashobora kwifata no guhangana n’ubu burwayi mu gihe babonye umubyeyi ubufite.”

Mu mavuriro yose kandi hashyizwemo imiti bita Sulfate de Magnésium yifashishwa mu butabazi bw’ibanze, mu gihe umubyeyi abonyweho ibimenyetso byayo, cyangwa ategereje guhabwa ubundi bufasha bwisumbuye.

Author

oscar bizwinumutima