shadow

Ku bakunze gutemberera ku kiyaga cya Kivu, mu Karere ka Rubavu, ntibiba byoroshye kuhava utageze ku mazi y’akazuyazi apfupfunyuka mu butaka yitwa ‘Amashyuza’.
Ni amazi abasheshe akanguka n’abayatuririye bemeza ko avura amavunane, rubagimpande, indwara z’uruhu n’izindi.

Nyuma y’urugendo rw’iminota 30 n’imodoka mvuye mu Mujyi wa Rubavu, nabashije kugera mu Murenge wa Nyamyumba, ruguru gato y’ikiyaga cya Kivu ku mashyuza.

Nahasanze abana barindwi, bambwira akamaro k’amashyuza mu ndirimbo. Ndibuka ko banyuzagamo bati “Amashyuza, avura amavunane, umugongo, imitsi na za rubagimpande, ngwino wivure!”

Babisubiragamo no mu Cyongereza, gutyo gutyo.

Byanteye amatsiko yo kugera kuri ayo mazi adasanzwe ndamanuka nerekezayo. Ushinzwe umutekano nasanze ku marembo y’urugo rw’imbingo rukikije amashyuza, yansabye kwishyura amafaranga 200 mbere yo kwinjira.

Nkinjira, nabonye ibinogo bibiri by’amazi akikijwe n’imifuka irimo umucanga. Hepfo gato, hari i Kivu, ruguru yabyo hari isoko zivamo amazi atogota ari yo mashyuza, bivugwa ko aturuka mu birunga.

Nayashyizemo intoki numva arashyushye cyane mpita nzikuramo, ndibuka ko banambwiye ko akiva mu butaka, bayashyiramo nk’ikijumba, ibitoki cyangwa amagi bigashya.

Ayo niyo ahurira muri ibyo binogo agahinduka akazuyazi, abantu bakayoga biringiye gukira indwara ba bana baririmba.

Bavuga imyato amashyuza

Nkuriyingoma Phillipe w’imyaka 82 umwe mu bo nahasanze, yambwiye ko afite inkomoko yo muri RDC. Twaraganiriye ambwira ko kuyoga byamugiriye akamaro.

Twaganiriye yambaye imyenda yogana ndetse yicayemo ubona yanyuzwe n’ubushyuhe bwayo, cyane ko yari inshuro ya 10 ayazamo.

Ati “Umaze kuyicaramo wumva ibinya bituruka mu maguru, ya mitsi yazibye ikazibuka. Ashyushya ya maraso akagenda asa n’azibuka. Ni nk’uko wafata amavuta ukayegereza umuriro yari akomeye, akayaga.”

Yakomeje agira ati “Naje imitsi iri kundya, ariko ndaryama nkumva biruta kumasa [..] nk’aya mano (ayakoraho) yazagamo ibinya, imitsi yari yarirabuye.”

Yanyuzagamo akantera urwenya ko cyera yariye neza ari yo mpamvu yabashije kugira imyaka nk’iyo. Yambwiye ko hari ubundi buryo gakondo muri Congo bakoraga amazi ameze nk’amashyuza bakogamo.

Ati “Bagomeraga amazi, bakayaryamamo. Bagatwika amabuye, yatukura bakayakubita muri ya mazi ukumva abaye akazuyazi kugeza ashyushye, ukajyamo ukumva uyengera. Ukavamo wumva ufite intege.”

Nyuma y’isaha ayoga, akavura karaguye arugama, gahise aragaruka, ariko ngo urutugu yaje rumurya rwahise rukira.

Ati “Ntabwo ari ukubyishyiramo. Kwaba kubyishyiramo se nkagaruka kabiri gatatu? Ayo washyuhije ku ziko, umwanya muto ahita akonja ariko aya ahora ashyushye.”

Tukimara kuganira n’uyu musaza, haje Nkundimana Emeritha, w’imyaka 65 utuye muri uwo murenge avuga ko aje kuyoga kuko imvura yamunyagiye ashaka gushyuha.

Yambwiye ko yavutse asanga abantu bajya koga mu mashyuza akabavura imitsi, rubagimpande, amavune n’ibindi.

Ati “Nta yandi mazi nakoga atari aya namenyereye. Yamvuye rubagimpande. Nari narayirwaye imitsi yarakanyaraye. Ntacyo nabashaga gufata, nkicara intoki zahinamiranye ariko ubu nabaye muzima.”

Amashyuza mu nzira zo kuba isoko y’inoti

Abo twaganiriye bose bambwiye ko aho amashyuza ari hatadatunganije neza, bifuza ko hatunganywa, ku buryo nta mpungenge z’uko bahandurira indwara.

Byatumye nganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, ampishurira ko bari gushakisha abashoramari bo kuhatunganya hakaba agace k’ubukerarugendo keza, gasurwa n’abantu b’ingeri zose.

Ati “Turi gukorana na RDB mu rwego rwo gukora inyigo z’ibanze kugira ngo abikorera bazabishyire mu bikorwa.”

Habyarimana avuga ko nta bushakashatsi burakorwa bugaragaza niba ibivugwa ko avura niba aribyo.

Umuti w’amashyuza mu rujijo

Mu kiganiro kigufi nagiranye n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Maj. Dr. Kanyankore William, namubajije niba koko amashyuza avura cyangwa ari ibyo bishyiramo.

Ati “Icyo tuzi neza, ibyo bavuga ko ariya mazi avura, ntabwo ari byo. Nta kintu kidasanzwe avura uretse gufasha nk’uko umuntu atonekara akimasa, nta kindi. Nta muti uyarimo.”

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’ibidukikije muri Minisiteri y’ubuzima, Ciza Philbert, yabwiye IGIHE ko nta bushakashatsi ubwo ari bwo bwose burakorwa ku mashyuza.

Yashimangiye ko atakwemeza niba ariya mazi yakwanduza cyangwa atakwanduza abantu bayogamo, kuko atazi ubushyuhe bwayo uko bungana.

Amakuru nahawe n’umwe mu bacunga aya mashyuza, yambwiye ko asurwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyarwanda n’abanyamahanga, ku buryo ku hari igihe ku munsi hashobora kuza abantu 50.

Author

oscar bizwinumutima