shadow

Dakar ni Umurwa Mukuru wa Sénégal, kimwe mu bihugu by’ibihangange mu Burengerazuba bwa Afurika. Ubusanzwe ni Umujyi bakunda kwita ‘Paris d’Afrique’ bitewe ahanini n’iterambere rikataje umaze kugeraho bigakubitana no kuba u Bufaransa ari bwo bwahakolonije.

Uvuye i Kigali, ni urugendo rworoshye muri iki gihe dore ko Ikompanyi ya RwandAir isigaye igera muri uyu murwa uri ku nkengero z’Inyanja ya Atlantique.

Ku Munyarwanda biba ari agahebuzo gukora urugendo nk’uru cyangwa urundi rurerure uri mu ndege y’iwanyu. Impamvu ni imwe, biba bisa n’aho uri mu rugo rw’umuturanyi wawe kuko usibye kuba abakozi bo mu ndege muba mutamenyerana, naho ibindi byose aba ari nk’iby’iwawe.

Bihera ku cyayi baguha, warebaho ugasanga cyakozwe n’uruganda nyarwanda, amazi ukabona ni Inyange yayatunganyije, isukari ngo yafungiwe hariya ku Kicukiro; icyo ntarabasha kumenya ni inkomoko y’amafi bagabura ariko nayo agomba kuba ava i Rubavu!

RwandAir igera i Dakar inyuze i Cotonou muri Bénin, i Douala muri Cameroon n’i Abidjan muri Côte d’Ivoire. Ni urugendo rumara nibura amasaha 13 ariko aba make mu buryo utazi kubera serivisi ntagereranwa usangana abasore n’inkumi b’Abanyarwanda bakora muri iyi ndege.

Kuri njye ni ubwa mbere nari mbonye umuseriveri mwiza [simvuga isura] ahubwo w’umutima mwiza nka Joseph na bagenzi be twakoranye uru rugendo. Amashyi kuri RwandAir!

Mu rugendo rwanjye rwatangiye mu masaha ya kare y’igitondo, nanyuzwe no kubona umwe mu bakozi bo mu ndege yicaranye n’abana batatu, b’abagenzi, baganira baseka; muri make bamwisanzuyeho na we akabitaho kugira ngo barusheho kunyurwa. Ibi ni ibintu by’i Rwanda rwose!

Iby’ibanze wamenya kuri Sénégal

Ni igihugu kiyoborwa na Macky Sall, umugabo udaca ibintu ku ruhande muri Sénégal kuko ashimirwa no kuba ari gushyira igihugu ku murongo nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo mu myaka yashize.

Mu gihe nari muri iki gihugu, hari imyigaragambyo ikaze abaturage bamagana itegeko rijyanye n’amatora ryari rimaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko. Abamaze igihe muri iki gihugu bazakubwira ko kuba haba imyigaragambyo inshuro nyinshi biterwa no kuba abaturage bayobowe mu buryo batari bamenyereye kuko ngo mbere amategeko atakurikizwaga uko bikwiye.

Ingero zitangwa kuri iyi ngingo zo ni nyinshi. Benshi bibuka Minisitiri w’Isi n’Ijuru [Ministre du Ciel et de la Terre], Karim Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade wari Perezida, wayoboraga minisiteri eshanu zifite agatubutse mu gihugu zirimo nk’iy’ibikorwaremezo, imari, uburobyi n’izindi.

Kuva mu 2016, Sénégal ituwe na miliyoni 15.6 biganjemo abayoboke b’idini ya Islam. Ihana imbibi na Mauritania, Mali, Guinea na Guinea Bisau.

Ururimi rukoreshwa muri iki gihugu rwitwa ‘Wolof’, ku Munyarwanda kurwumva uba utazi iyo biva n’iyo bijya [ibyo byo birumvikana]. Nko kuvuga ngo ‘meze neza’ muri uru rurimi uravuga uti ‘Maa ngi fi’ [Soma: Mangifi], washaka kuvuga uti Yego, ni ‘waaw’ [wawu] naho kuvuga uti ‘nitwa/izina ryanjye ni Philbert’ ni Maa ngi tudd Philbert’ [Soma: Mangitudu].

Ikindi kandi umubare munini w’abaturage bo muri Sénégal, bavuga neza Igifaransa nk’uririmi rwabo rwa kabiri, Icyongereza cyo ni kure kubi kiba kizwi n’umugabo kigasiba undi.

Umujyi wa Dakar uri mu nkengero z’Inyanja ya Atlantique, ukaba ugira ubushyuhe bukabije aho nko muri ibi bihe twakwita ko hakonje buri muri dogere 25. Naho nko muri Nzeri, biba ari ibindi bindi. Ku masaha, iki gihugu kiri inyuma ho abiri ku isaha y’i Kigali.

Sénégal kandi iri mu bihugu bya mbere muri Afurika mu kugemura hanze ubunyobwa kuko urebye nk’agaciro k’ubwagemuwe, bungana nibura na 1/3 cy’amafaranga y’ingengo y’imari y’u Rwanda.

Author

oscar bizwinumutima