shadow

Umunyarwanda Areruya Joseph wakiniraga ikipe ye Marseille Provence KTM ni we wenyine ukomoka mu rwa Gasabo wabashije gusoza Tour de Vendée ya 2018.

 

 

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umukino wo gusiganwa ku Magare ‘Team Rwanda’, yari yitabiriye isiganwa ngarukamwaka ry’umunsi umwe ribera mu Bufaransa ariko nta mukinnyi wayo warisoje.

Ku wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2018 nibwo Team Rwanda yiganjemo abakinnyi basanzwe bakinira amakipe yo hanze yahanganye muri iri siganwa ry’umunsi umwe.

Batanu bakiniraga Ikipe y’Igihugu ni Adrien Niyonshuti, Valens Ndayisenga, Jean Claude Uwizeye, Ukiniwabo René Jean Paul na Munyaneza Didier. Bose ntabwo bashoboye kurangiza iri siganwa.

Iri siganwa mpuzamahanga ryakinwe mu buryo bwo kuzenguruka ‘circuit’, abasiganwa banyuze mu mihanda itandukanye y’intara ya La Roche-sur-Yon iri mu Burengerazuba bw’u Bufaransa ku ntera ya kilometero 206.5.

Abakinnyi b’Abanyarwanda ntabwo borohewe n’iri siganwa kuko ryihutaga cyane mu gikundi cyakoreshaga umuvuduko wa kilometero 41 ku isaha.

Umunyarwanda rukumbi wagerageje guhangana n’ibihangange ni Areruya Joseph wabaye uwa 46 asigwa iminota itanu n’amasegonda 29 n’uwa mbere, Umudage Nico Denz wakoresheje amasaha 5:02’:28”.

Iri siganwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi n’amakipe akomeye ku Isi nka AG2R La Mondiale, Direct Énergie, Team Cofidis na Groupama–FDJ

Author

oscar bizwinumutima